IBIKORWA BY’INGENZI BYARANZE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA WERURWE 2023
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Werurwe, mu Karere ka Burera habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2023; ku rwego rw'Akarere ukaba wabereye mu Kagari ka Karangara, mu Murenge wa Rugarama ahatewe ibiti birwanya isuri ku nzira z'amazi y'imvura aturuka muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga ahatewe ibiti 1,040; hanasiburwa ibyobo bifata amazi y'imvura ahaturuka.
Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Karangara witabiriwe na Hon. Depite UWERA KAYUMBA Marie Alice, Hon. Depite MURARA Jean Damascene, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’Amazi mu Rwanda, Bwana NSABIMANA Evariste, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere,Mme UWAMWIZA Catherine, abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere, Inzego z'umutekano, Abakozi b'Umurenge wa Rugarama n'Abaturage. Abashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal; ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile.
Mu butumwa bwahawe Abaturage nyuma y’Umuganda; basobanuriwe gahunda ijyanye n'ingamba z'Igihugu zituma Abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye. Abaturage bakanguriwe kandi kwirinda ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge; bakagira uruhare mu kurwanya itundwa; ikwirakwiza, icuruzwa n’inyobwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora; basabwa kandi kwitabira gahunda zirimo kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, kurwanya isuri no kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mme Uwanyirigira M. Chantal yagaye Abaturage b’Umurenge wa Ruragama yababwiye ati:"Mbere y’uko ngaruka ku musaruro w’ibikorwa byakozwe mu gukemura mu buryo burambye ibibazo byaterwaga n’amazi menshi yaturukaga muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga; mu izina ry’Abaturage b’Akarere ka Burera; mbanje gushimira Umukuru w’Igihugu kubera ko mbere y’uko iyi myobo migari ifata amazi ahaturuka ikorwa bakunze kumugaragariza ko amazi aturuka mu Birunga abangiriza ubutaka n’ibikorwa remezo; bikagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo; bakaba barasabaga ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye. Uyu munsi barashima ku bwo kubakirwa ibi bikorwa remezo bikemura icyo kibazo."
Yavuze ko; mu Mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku Birunga hamaze kubakwa imyobo migari ifata amazi aturuka mu Birunga cumi n’umwe yubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’Amazi mu Rwanda; ashima iki Kigo ku bufatanye bwacyo mu gukemura iki kibazo cyaterwaga n’amazi aturuka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Mu butumwa Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi, Bwana NSABIMANA Evariste yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda yababwiye ko gutera ibiti ku nkengero z’iyo myobo migari ifata amazi aturuka muri Pariki y’Igihugu bituma ibiti bifata ubutaka; bityo ntibwangize umutungo kamere w’amazi."
Yasabye Abaturage kwita no kubungabunga ibiti byatewe ndetse n’ibyatewe mbere mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutungo kamere w’amazi urimo amasoko, imigezi, inzuzi n’Ibiyaga.
Abaturage basabwe kandi kuzitabira gahunda ziteganyijwe mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu munsi kandi; u Rwanda rwizihije; mu buryo bukomatanyije Umunsi Mpuzamahanga w'Amashyamba, Amazi ndetse n'uw'ubumenyi bw'ikirere. Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi uzizihizwa mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti:"Tubungabunge amazi agere kuri bose."