IBIYOBYABWENGE BIYOBYA UBWENGE BW’ABABINYWA BAGAKORA IBYAHA, TUBYIRINDE: UMUYOBOZI WA POLISI WUNGIRIJE MU NTARA Y’AMAJYARUGURU ABWIRA ABATURAGE MU MURENGE WA CYERU
Aganira n'abaturage bitabiriye inteko mu Kagari ka Ruyange, mu Murenge wa Cyeru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mutarama 2026, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Prudence Ngengahimana yabasobanuriye ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, urumogi n'ibindi biyobyabwenge; abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya bigisha ababikora kubireka; abinangiye bakanga kubireka; bakabatangira amakuru.
Yagaragaje ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.
Yagize ati:" Ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."
Yagize kandi ati:"Ibiyobyabwenge bitera ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa. Hari n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka. Ayo ni amafaranga baba bakubise hasi."
Yakomeje agira ati:" Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Umuntu urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Na none umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.
Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.