IBYARANZE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GICURASI/2023
Kimwe n’ahandi mu Gihugu; kuri uyu wa gatandatu; mu Karere ka Burera hakozwe Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Gicurasi, 2023.
Umuganda wibanze ku bikorwa birimo kubaka amazu y'imwe mu miryango itishoboye, gutunganya ibikorwa byangijwe n'ibiza, gutunganya imihanda y'Imigenderano; ibikorwa byo kurwanya isuri, ibikorwa by'isuku n'isukura muri santere y'ubucuruzi n'ahandi hahurira abantu benshi n’ibikorwa byo kurwanya isuri. Hari kandi gutunda amabuye, ibiti n'Inkarakara byo kubakisha amazu y'imiryango y'abatishoboye, kubaka uturima tw'igikoni, guhanga imigenderano n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwihutisha ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage.
Ku rwego rw'Akarere; umuganda wabereye mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye; aho Honorable Depite MUREKATETE Marie Therese, Honorable Depite HINDURA Jean Pierre, Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere, Dr NYIRAMANA Christine na bamwe mu bandi bagize Inama Njyanama y'Akarere , Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusarabuye, Inspector of Police (IP) MUGENZI Jean Bosco; wari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere n’Abayobozi bahagarariye izindi Nzego zitandukanye mu Karere bafatanyije n’Abaturage mu gikorwa cyo kwikorera amabuye yo kubaka igikoni cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Ndago n'ibikorwa byo gukomeza imirimo yo kubaka iki gikoni.




Nyuma y'Umuganda; Abaturage bahawe ikiganiro cy'ibanze ku kubakangurira kubahiriza amabwiriza agamije kurwanya Ibiza; bakaba basabwe gucukura no gusibura imirwanyasuri, kuzirika ibisenge by'amazu, gucukura no gusibura imiyoboro y'amazi ku mihanda; kandi bagacukura; bakanasibura ibyobo bifata amazi ava ku mazu.
Abaturage basabwe kandi guteza imbere isuku n'isukura, kwitabira gahunda ziteganyijwe mu cyumweru cyatangiye uyu munsi gihariwe ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije, kwitabira gahunda ziteganyijwe mu bukangurambaga bwa "GERAYO AMAHORO" bugamije kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda; bakaba bahawe ubumenyi bw'ibanze ku mikoreshereze y'umuhanda.
Ibindi Abaturage basabwe harimo kwitabira gahunda zitandukanye zirimo kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwirinda ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge no gutanga ku gihe Ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé)
Mu nama zabaye nyuma y’umuganda; Abaturage basobanuriwe kandi gahunda ya Leta yo gufasha Abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere
