IBYARANZE URUZINDUKO RW’AKAZI RW’INTUMWA ZA BANK Y’ISI MU KARERE KA BURERA

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena uyu mwaka; Intumwa za Bank y’Isi ziyobowe n'Umuyobozi wayo wungirije ushinzwe Afulika y’Ibirasirazuba na Afulika y’Amajyepfo, Victoria KWAKWA zasuye ibikorwa uyu Mufatanyabikorwa yateye inkunga mu Karere ka Burera na bamwe mu Baturage biteje imbere babikesha inkunga World Bank yateye aka Karere mu bijyanye no kugeza Amashanyarazi ku Baturage.

Basura ibi bikorwa; aba Bashyitsi bari hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo,  Bwana ABIMANA Fidele n'Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss. Aba Bashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mme WANYIRIGIRA  Marie Chantal; ari hamwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Izi Ntumwa za Bank y’Isi zasuye Urwunge rw'Amashuri rwa CYAPA, mu Murenge wa Rwerere n’umwe mu Baturage batuye uyu Murenge witeje imbere kubera ibikorwaremezo by'amashanyarazi byagejejwe ku Baturage ku nkunga y'uyu Mufatanyabikorwa. Basuye kandi Ikigo Nderabuzima cya Rwerere na cyo cyabonye amashanyarazi ku nkunga ya Banki y’Isi.

Mu butumwa bwe, Bwana ABIMANA Fidele yashimye Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bikorwa by’iterambere amaze kugeza ku Baturage n’Igihugu muri rusange; ndetse no kureshya Abafatanyabikorwa n’Abashoramari batandukanye bagira uruhare muri iryo terambere.

Mu ijambo rye, Victoria KWAKWA yasezeranyije ko Banki y’Isi izakomeza kuba Umufatanyabikorwa w’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’imibereho y’Umuturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yagize ati:"U Rwanda ni Igihugu gitera imbere cyane kubera Ubuyobozi bwarwo bwiza na gahunda nziza z’iterambere. Banki y’Isi izakomeza gukorana na rwo muri gahunda z’iterambere zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’Umuturage n’Igihugu muri rusange."

Back