IBYICIRO BINYURANYE BYAHUGUWE KU GUKUMIRA IBIZA N’IMICUNGIRE YABYO

Uyu munsi, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye amahugurwa y'umunsi umwe ku kuzamura ubumenyi mu gukumira ibiza, imicungire yabyo n'imitangire ya raporo ku biza yahawe abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere mu ishami ry’imibereho myiza, abayobozi b'Imidugudu, Abajyanama mu mibereho myiza bo mu Mirenge ikunze kubamo ibiza, abakozi bashinzwe ubutaka mu Mirenge n'abakozi ba Croix Rouge mu Karere ka Burera; bakaba bahuguwe n'itsinda ry'abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA).

Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abahuguwe kugira uruhare mu gukumira ibiza; bigisha abandi uko babyirinda; bakabakangurira kandi kubahiriza amabwiriza agamije kubikumira n'imicungire yabyo.

Yababwiye ati:"Ndizera ndashidikanya ko nyuma y’amahugurwa mugiye kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibiza n’imicungire yabyo; bityo dufatanye kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abaturage . "

Umwe mu bitabiriye amahugurwa harimo Manizabayo Claude yashimye Akarere ka Burera na MINEMA ku bw’ayo mahugurwa; agaragaza ibyo yayungukiyemo agira ati:" Namenye gutandukanya ibiza n’amakuba. Nasobanukiwe ko ibiza byose ari amakuba; ariko ko amakuba yose atari ibiza. Abaduhuguye badusobanuriye ko iyo Inkuba ikubise umuntu ari ikiza; bikaba n’amakuba; ariko ko iyo ikubise ntigire ibyo yangiza bitaba ari ikiza ahubwo biba ari amakuba.

Yagize kandi ati: "Ubumenyi nungukiye muri aya mahugurwa buzatuma ngira uruhare rufatika mu gukumira Ibiza n’imicungire yabyo. Mbere yo guhugurwa natangaga raporo uko mbonye. Nyuma y’amahugurwa nzajya ntanga raporo irimo amakuru yose nkenerwa ku biza."

Back