IBY'INGENZI BYARANZE AMATORA MU KARERE KA BURERA KU MWANYA W’UMUJYANAMA RUSANGE MU INAMA NJYANAMA Y’AKARERE NO GUTORA UMUYOBOZI W’AKARERE:
Kuri uyu wa kane; tariki 07 Ukuboza uyu mwaka, mu Karere ka Burera habaye amatora y'Umujyanama rusange wuzuza Inama Njyanama y'Akarere n'amatora y'umuyobozi w'Akarere.
Mme MUKAMANA Soline ni we watowe ku mwanya w'Umujyanama rusange mu Inama Njyanama y'Akarere; uyu mwanya akaba yawuhataniye n'abandi bakandida batandatu (06). Ni we kandi watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere.
Nyuma yo gutorwa; Mme MUKAMANA Soline yarahiriye imbere ya Visi Perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, MUSABYIMANA Valens gusohoza inshingano ze.
Aya matora yayobowe n'itsinda ry’abakomiseri ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora bayobowe na Honorable NYIRAMADIRIDA Fortunée. Yitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana NZABONIMPA Emmanuel; akaba yari ahagarariye Guverineri w'iyi Ntara muri iki gikorwa.
UKO IGIKORWA CYAGENZE:
Umuyobozi w'Akarere, Mme MUKAMANA Soline arahirira gusohoza neza inshingano ze

Umuyobozi w'Akarere, Mme MUKAMANA Soline ashyira umukono ku inyandiko ikubiyemo indahiro ye

Umuyobozi w'Akarere, Mme MUKAMANA Soline ashimira inteko itora, abakomiseri ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru (Intumwa ya Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru) ; uwari Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo n'abandi bayobozi mu Karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana NZABONIMPA Emmanuel ashimira abakomiseri ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora ku gikorwa cyo kuyobora amatora ; yifuriza Umuyobozi w'Akarere gusohoza neza inshingano ze,ashimira inteko itora n'inzego zose zitabiriye igikorwa cy'amatora

Ifoto y'urwibutso y'abagize Inama Njyanama y'Akarere

Ifoto y'urwibutso y'abagize Komite Nyobozi y'Akarere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana NZABONIMPA Emmanuel

Visi Perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Musanze , MUSABYIMANA Valens arahiza Umuyobozi w'Akarere, Mme MUKAMANA Soline
