IBY’INGENZI BYARANZE UMUGANDA WITABIRIWE N’ABAKOMOKA MU KARERE KA BURERA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Mata, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habereye umuganda wahuje Abantu bakomoka mu Karere ka Burera bavuka mu Mirenge yabereyemo umuganda, Inzego zitandukanye zihakorera, Abakozi b'Imirenge n'Abaturage.
Mu byakozwe harimo kubakira imwe mu Miryango itishoboye amazu, gutunda amabuye n'inkarakara byo kuyubakisha n'ibikorwa byo kurwanya isuri.
Umuganda wabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abantu bakomoka mu Karere ka Burera yabereye i Kigali ku wa 19/03/2023 aho bunguranye ibitekerezo ku ruhare rwabo mu kwesa imihigo y'Akarere, iterambere ryako; ndetse n'iry'abagatuye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste yakiriye itsinda ry'abakomoka mu Murenge wa Kinyababa bitabiriye umuganda wabereye mu Kagari ka Rutovu ahasijwe ikibanza cyo kubakamo inzu y'umwe mu Miryango itishoboye.
Yagize ati:"Umuganda ni bumwe mu buryo Igihugu cyahisemo hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza by’Abaturage; kandi abasenyeye umugozi umwe bagera ku iterambere rirambye. Ndashima abakomoka mu Murenge wa Kinyababa n’Inzego zitandukanye zikorera mu Karere kuba bifatanyije n’Abaturage mu muganda wabereye muri aka Kagari ka Gitovu."
Bwana NSHIMYIMANA yasobanuriye Abaturage imihigo y'Akarere n'uruhare rwabo mu kuyesa; abakangurira kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa,ikwirakwiza, icuruzwa n'inyobwa ry'Ibiyobyabwenge batangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ababikora.
Mu bindi byaranze ibiganiro byahawe Abaturage nyuma y’umuganda; harimo kubasobanurira gahunda ijyanye n'ingamba z'Igihugu zituma Abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye no kubakangurira kwitabira gahunda zirimo kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, kurwanya isuri no kurwanya imirire mibi n'igwingira. Basabwe kandi kuzitabira gahunda ziteganyijwe mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Honorable Nyiramadirida Fortunée wari uhagarariye itsinda ry’abakomoka mu Murenge wa Kinyababa, akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Amatora yavuze ko bicaye bakisuzuma; bagasanga uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibihakorerwa rudahagije; biyemeza kwifatanya n’abaturage, inzego z’Akarere n’inzego zihakorera gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Akarere
Yagize ati: "Umwanya Akarere ka Burera kagize mu mihigo waratubabaje cyane. Uyu muganda wateguwe ku rwego rw’Akarere hagamijwe guhuza abahakomoka tugafatanya gukemura ibibazo byatumye katesa imihigo ku ijanisha ryahizwe; kandi turizera tudashidikanya ko; dufatanyije tuzayesa."
Umwe mu batuye Umurenge wa Kinyababa witabiriye umuganda, Mutabazi Edouard yagize ati:"Twatewe agahinda n’isoni no kuba Akarere kacu karaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka w’ingemgo y’iamari wa 2022-2023.Kuba abavuka muri uyu Murenge bakorera mu tundi Turere barababaranye natwe; bakaba uyu munsi baje kwifatanya natwe gukemura ibibazo bitwugarije twubakira abatishoboye ni intambwe ikomeye iganisha ku kwesa imihigo iyindi myaka; kandi abishyize hamwe nta kibananira."