IGIHUGU CYA ISIRAYELI CYATANZE INKA KU MIRYANGO 20 ITISHOBOYE KIBINYUJIJE MURI AMBASADE YACYO MU RWANDA

Ku wa Kane Tariki 18 Kanama uyu mwaka, Igihugu cya Isirayeli cyatanze Inka ku Miryago itishoboye  makumyabiri  (20) yo mu Karere ka Burera kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda, Hon. Ron Adam ni we washyikirije iyi miryango Inka zatanzwe n’Igihugu ahagarariye mu Rwanda. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Nemba. Ubwo Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda yageraga mu Karere ka Burera yakiriwe anahabwa ikaze n’Umuyobozi wako , Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr MUSHAIJA Geofffrey n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis MUHETO.

Mu ijambo rye , Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashimye  Ambasade ya Isirayeli mu Rwanda  ku bw’ubu bufasha agira ati:" Mu izina ryanjye bwite ndetse no mu izina ry’Abaturage b’Akarere ka Burera ndabashimira Ambasaderi  Ron Adam ko mwadusuye kuri uyu munsi. Umwanya mwageneye Abaturage b’ Akarere ka Burera ni ikimenyesto cyerekana ko murajwe ishinga n’iterambere ry’ Akarere kacu; by’ umwihariko uruhare rwanyu mu guteza imbere Akarere ka Burera."

Yagize kandi ati:" Abaturage ba Burera baje kubakira; kandi bishimiye umubano mwiza n’ubufatanye buranga u Rwanda n’Igihugu cya Isirayeli . Bishimiye kandi ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere Abaturage b’ Ibihugu byombi."

Yakomeje ijambo rye agira ati:"Ubuyobozi bw’ Akarere ka Burera burashima ko mworoje Abaturage bako mubaha Inka zizakomeza kubafasha mu iterambere. Iki gikorwa  mukoze cyunganira  gahunda ya Gir’Inka  yatangijwe mu 2006 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa  Paul KAGAME  igamije koroza abaturage bahabwa Inka. Inka mworoje Abaturage uyu munsi ni igihango gikomeye mugiranye n’Abaturage b’Akarere ka Burera. "

Umuyobozi w'Akarere yongeye gushimira Umukuru w'Igihugu, Nyakuhabwa Paul KAGAME ku bwa gahunda nyinshi z'iterambere zigamije guteza imbere Abaturage n'Igihugu muri rusange harimo gahunda ya Gir'Inka yatangije mu mwaka wa 2006.

Yasabye aborojwe gufata neza Inka bahawe bazigirira isuku, bazivuriza ku gihe igihe zirwaye; kandi bakazifatira Ubwishingizi; abibutsa ko kuzitaho bizatuma bakumira ibibazo bijyanye n’imirire mibi n’igwingira; bakaba kandi bazabona Amata yo kunywa mu Miryango yabo; kandi ko kuzitaho neza bizatuma nizibyara bazabona Amafaranga akomoka ku Nka bagurishije zikomoka ku Nka bahawe.

Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Isirayeli mu Rwanda, Hon. Ron Adam yagize ati:"Izi Nka zaguzwe na Leta ya Isirayeli.U Rwanda na Isirayeli ni Ibihugu bifite umubano mwiza kandi wihariye. Iki gikorwa kigamije kunganira gahunda  nziza ya Leta y’u Rwanda ya Gir’Inka yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME mu 2006."

Ambasaderi  yabwiye Aborojwe ati:"Ndizera ko izi Nka mworojwe muzazorora neza; nizibyara mukoroza indi Miryango itarabona Inka. Inka ni Umugisha. Murakoze."

Aborojwe bashimye  Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bwa gahunda nyinshi z’iterambere ziteza imbere imibereho myiza y’Abaturage n’Igihugu muri rusange harimo gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda;bakaba uyu munsi na bo bahawe Inka muri iyi gahunda zatanzwe n’Igihugu cya Isirayeli kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda

Habumuremyi Jean Claude ni umwe mu borojwe uyu munsi. Atuye mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye. Ubwo yahabwaga ijambo yagize ati:"Ibyishimo n’umunezero ntewe no kuba norojwe iyi Nka nziza gutya, ndumva bindenze. Amata yo kunywa iwanjye yari imbonekarimwe, kandi na bwo tukayanywa tuyahawe n’abagiraneza, kuko no kuyigurira byabaga ari ikibazo bitewe no kutagira ubushobozi. Ubu mvuze ko nsezeye ku bukene sinaba mbeshye, kuko kuba ntangiye ubworozi, mu mezi make izororoka tujye tunywa amata twikamiye, dusagurire isoko n’ifaranga ryinjire imuhira.Ibi byiza nta wundi mbikesha utari Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME."

Undi witwa TUYIZERE Innnocent utuye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba yagize ati:"Iyi Nka nziza mpawe uyu munsi nibyara tuzabona Amata yo kunywa mu muryango; ibi bikaba bivuga ko nta mirire mibi n’igwingira bizarangwa mu Muryango wacu. Ikindi ni uko izatuma tubona ifumbire ihagije yo kwifashisha mu buhinzi bwa kijyambere ngiye guhita ntangira ku buryo mfite icyizere ntakuka ko mu minsi ya vuba ndaba ndi mu bantu bifite mu gace k’iwacu."

TUYIZERE yagize kandi ati:"Kuba uyu munsi norojwe; ngahabwa Inka nziza mubona ni umusaruro w’uko Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME abanira neza u Rwanda n’ibindi Bihugu harimo n’Igihugu cya Isirayeli cyatworoje. Ndamushimiye mbikuye ku mutima."

Back