IGIKONI CY’UMUDUGUDU KIGIRA URUHARE MU GUKEMURA IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI N'IGWINGIRA RY’ABANA BATO

Igikoni cy’Umudugudu ni imwe mu ngamba Akarere ka Burera kafashe zo gukumira no gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato; mu bikorwa muri iyi gahunda iba buri wa kane w'icyumweru cya gatatu cy'ukwezi hakaba harimo gupima abana imikurire, kubagaburura indyo yuzuye no kwigisha Ababyeyi kuyitegura n’ibyerekeye ubuzima bw'umubyeyi n'umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu; iyi gahunda ikaba igira uruhare runini mu gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato muri aka Karere.

Mu rwego rwo gukurikirana no kugenzura uko Igikoni cy’Umudugudu kigira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato muri aka Karere; kuri uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Aphrodis Nkundineza basuye igikoni cy'Umudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro n'Igikoni cy'Umudugudu wa Gashiru, mu Kagari ka Gashanje, mu Murenge wa Kivuye; babereka ibyakorwa; ndetse n’ibyanozwa kugira ngo intego y’iyi gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu igerweho. 

Mu buhamya bwe, Muragijimana Florence utuye muri Nyamiyaga yagaragaje uko igikoni cy’Umudugudu atuyemo cyatumye umwana we wari ufite imirire mibi ayikira; aha akaba yaragize ati:" Mbere y’uko iyi gahunda itangira, umwana wanjye yari afite ikibazo cy’imirire mibi; yari mu mohondo. Yayivuyemo kubera indyo yuzuye abana barererwa hano ku gikoni cy’Umudugudu wacu bahawa. Na none kandi; ubumenyi nakuye hano bwatumye menya uko ntegura indyo yuzuye; bituma umwana wanjye akira imirire mibi. Iyi gahunda yagize uruhare runini mu gutuma umwana wanjye akira akira imirire mibi."

Undi ni Manishimwe Odette; akaba na we atuye muri Nyamiyaga; wagaragaje ko gahunda y’igikoni cy’Umudugudu yagize uruhare mu gutuma umwana we akira imirire mibi; akaba mu buhamya bwe yaragize ati:" Ubumenyi twahawe ku byerekeye gutegura indyo yuzuye bwatumye umwana wanjye ava mu muhondo. Ubu yarakize; ameze neza; nta kibazo cy’imirire mibi agifite. Kurwaza imirire mibi nta ho bihuriye n’ubushobozi buke nk’uko bamwe babifata. Gutegura indyo yuzuye ntibisaba ibya Mirenge. Icy’ingenzi ni ukugambirira kutarwaza imirire mibi n’igwingira; kandi igihe habayeho kuyirwaza; hagashyirwa mu bikorwa amabwiriza n’ingamba bigamije kuyirwanya. Iyo ntubahiriza ayo mabwiriza; umwana wanjye ntaba ariho uyu munsi."

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye n'ababyeyi bari bitabiriye iyi gahunda bo mu Midugudu yasuye uyu munsi yo mu Mirenge ya Butaro na Kivuye yabakanguriye gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza bigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato harimo kwita ku buzima bw'Umubyeyi n’ubuzima bw’umwana mu minsi igihumbi, kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose, gupimisha abana imikurire, kubonsa kugeza ku mezi atandatu nta kindi bavangiwe ; nyuma y'aho bagahabwa ifashabere hashingiwe ku kigero cy'umwana no kubahiriza ubundi burenganzira bwabo.

Yagize ati:"Amakimbirane mu miryango; gusesagura, gukoresha nabi no kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo w’umuryango, intonganya za hato na hato hagati y’abagize umuryango, kutajya inama hagati y’abagize umuryango; gutunda, kunywa, gucuruza no gukoresha Ibiyobyabwenge, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu muryango, ubushoreke no gucana inyuma ku bashakanye, kutuzuza inshingano ku bashakanye, kutubahiriza uburenganzira bw’umwana no kutubahiriza ihame rw’uburinganire biri mu bitera imirire mibi n’igwingira ry’abana bato. Turasabwa kubyirinda; kandi tugire uruhare mu kubirwanya (aho biri)."

Yababwiye ati:"Dufatanye kwigisha abandi ko gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bidasaba ubushobozi bwinshi nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ko ibyinshi mu byo twakwifashisha tubifite iwacu; ko icy’ingenzi ari uguhinduka mu myumvire, bakumva ingaruka ziterwa n’imirire mibi n'igwingira haba ku mwana, umuryango; ndetse n’Igihugu muri rusange; tukakibutsa ko igwingira ridindiza umwana mu gihagararo no mu bwenge; bityo ko, kurirwanya bikwiriye guhabwa umwihariko kugira ngo tugire Abanyarwanda bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge bibashoboza gukora bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’u Rwanda muri rusange."

Muri icyo kiganiro yababwiye ko umwana ufite imirire mibi iyo adakurikiranwe ngo ayikire, bigira ingaruka mbi ku hazaza he kubera ko bimuviramo kugwingira; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; kandi ko umwana ugwingiye bitashoboka ko atsinda neza mu ishuri, ndetse n’iyo akuze; urwego rwe rw’imitekerereze ruba ruri hasi ugereranyije n’urw’utarigeze ahura n’ikibazo cy’igwingira.

Yagize ati:" Ingo zirimo amakimbirane, gusesagura umutungo, ihohorera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana ntizaburamo abana bafite imirire mibi cyangwa igwingira kubera ko amafaranga n’ubundi bushobozi byagakoreshejwe mu guhaha ibitekwamo indyo yuzuye biba byasesaguwe bigurwamo inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro; hanyuma uwasinze yagera mu rugo agateza umutekano muke abo asanze; abagize umuryango; aho gutekereza ku byakorwa kugira ngo abana bakire imirire mibi; ababyeyi bagahora baryana. Mutyo twese dufatanye kubikumira no kubirwanya tugira inama imiryango bigaragaramo kubireka, tunigisha abaturage uburyo bwo kwirinda imirire mibi n’igwingira."

Yabakanguriye kandi kurangwa n'isuku ahantu hose; bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange.

Muri iyi gahunda, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yasuye igikoni cy’Umudugudu wa Kinyefurwe, mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabali n'icy'Umudugudu wa Musekera, Akagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu abaganiriza ku ngamba zo gukumira no gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Back