IGIKONI CY’UMUDUGUDU KIGIRA URUHARE MU GUKEMURA IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI N'IGWINGIRA RY’ABANA BATO
Igikoni cy’Umudugudu ni imwe mu ngamba Akarere ka Burera kafashe zo gukumira no gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato; mu bikorwa muri iyi gahunda iba buri wa kane w'icyumweru cya gatatu cy'ukwezi hakaba harimo gupima abana imikurire, kubagaburura indyo yuzuye no kwigisha Ababyeyi kuyitegura n’ibyerekeye ubuzima bw'umubyeyi n'umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu; iyi gahunda ikaba igira uruhare runini mu gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato muri aka Karere.
Mu rwego rwo gukurikirana no kugenzura uko Igikoni cy’Umudugudu kigira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato muri aka Karere; kuri uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye igikoni cy'Umudugudu wa Cyasuri, Akagari ka Gitovu, mu Murenge wa Ruhunde
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye n'ababyeyi bari bitabiriye iyi gahunda yabakanguriye gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza bigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato harimo kwita ku buzima bw'Umubyeyi n’ubuzima bw’umwana mu minsi igihumbi, kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose, gupimisha abana imikurire, kubonsa kugeza ku mezi atandatu nta kindi bavangiwe ; nyuma y'aho bagahabwa ifashabere hashingiwe ku kigero cy'umwana no kubahiriza ubundi burenganzira bwabo.
Yagize ati:"Amakimbirane mu miryango; gusesagura, gukoresha nabi no kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo w’umuryango, intonganya za hato na hato hagati y’abagize umuryango, kutajya inama hagati y’abagize umuryango; gutunda, kunywa, gucuruza no gukoresha Ibiyobyabwenge, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu muryango, ubushoreke no gucana inyuma ku bashakanye, kutuzuza inshingano ku bashakanye, kutubahiriza uburenganzira bw’umwana no kutubahiriza ihame rw’uburinganire biri mu bitera imirire mibi n’igwingira ry’abana bato. Turasabwa kubyirinda; kandi tugire uruhare mu kubirwanya (aho biri)."
Yababwiye ati:"Dufatanye kwigisha abandi ko gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bidasaba ubushobozi bwinshi nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ko ibyinshi mu byo twakwifashisha tubifite iwacu; ko icy’ingenzi ari uguhinduka mu myumvire, bakumva ingaruka ziterwa n’imirire mibi n'igwingira haba ku mwana, umuryango; ndetse n’Igihugu muri rusange; tukakibutsa ko igwingira ridindiza umwana mu gihagararo no mu bwenge; bityo ko, kurirwanya bikwiriye guhabwa umwihariko kugira ngo tugire Abanyarwanda bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge bibashoboza gukora bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’u Rwanda muri rusange."
Muri icyo kiganiro yababwiye ko umwana ufite imirire mibi iyo adakurikiranwe ngo ayikire, bigira ingaruka mbi ku hazaza he kubera ko bimuviramo kugwingira; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; kandi ko umwana ugwingiye bitashoboka ko atsinda neza mu ishuri, ndetse n’iyo akuze; urwego rwe rw’imitekerereze ruba ruri hasi ugereranyije n’urw’utarigeze ahura n’ikibazo cy’igwingira.
Yagize ati:" Ingo zirimo amakimbirane, gusesagura umutungo, ihohorera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana ntizaburamo abana bafite imirire mibi cyangwa igwingira kubera ko amafaranga n’ubundi bushobozi byagakoreshejwe mu guhaha ibitekwamo indyo yuzuye biba byasesaguwe bigurwamo inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro; hanyuma uwasinze yagera mu rugo agateza umutekano muke abo asanze; abagize umuryango; aho gutekereza ku byakorwa kugira ngo abana bakire imirire mibi; ababyeyi bagahora baryana. Mutyo twese dufatanye kubikumira no kubirwanya tugira inama imiryango bigaragaramo kubireka, tunigisha abaturage uburyo bwo kwirinda imirire mibi n’igwingira."
Yabakanguriye kandi kurangwa n'isuku ahantu hose; bakitabira n'izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange.