IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA
Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho.
Umuyobozi w’iryo tsinda, Uwineza Vedaste yavuze ko igitekerezo cyo kwibumbira mu itsinda cyaje nyuma y’aho abagize itsinda baretse ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu; ibintu avuga ko byabakenesheje; bakaba kandi barakoraga ibikorwa by’urugomo birimo gukubita no gukomereka, ubujura n’ibindi bihungabanya umutekano.
Yagize ati:"Twatangiye mu 2023 buri munyamuryango buri kwezi abitsa mu itsinda amafaranga 1,100 y’u Rwanda agizwe n’Igihumbi cyo kwizigama n’ijana ry’ingoboka. Uwafataga amafaranga mu itsinda yayishyuraga ku nyungu nkeya twirinda ko yaba nyinshi bikaba byaviramo bamwe kutishyura neza. Itsinda rimaze kugeza ku banyamuryango iterambere mu buryo bunyuranye; kandi inyugu zizakomeza kugera ku banyamuryango uko itsinda rizakomeza kunguka. "
Uwineza yakomeje agira ati:"Nyuma yo kubona ko itsinda ryacu rikora neza, mu mwaka wa 2024 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yaduteye inkunga ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda tuguramo imashini irema ibaho. Muri uwo mwaka kandi, Polisi y’u Rwanda yaduhaye inkunga ya Miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana inane z’amafaraga y’u Rwanda (6,800,000 Frw) tuguramo izindi mashini eshatu; tuba tugize imashini enye."
Yagize kandi ati:"Mu byo abanyamuryango bamaze kugeraho mu myaka itarenze ibiri tumaze harimo kuba buri kwezi tugurira abanyamuryango babiri Intama; tukaba tumaze koroza Abanyamuryango cumi na barindwi kuri 26; intama imwe tukaba tuyigura ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (25,000 Frw). Ikindi kandi, buri kwezi duhemba abanyamuryango babiri bakora buri munsi ku ibarizo ryacu; tukaba kandi duha akazi abanyamuryango bagera ku icumi bakora rimwe na rimwe."
Avuga ku ngaruka yatewe no gutunda Kanyanga, umwe mu banyamuryango witwa Munyegaju Pascal yagize ati:" Ndangije igororamuco i Wawa 2018 nategereje icyo nakora kugira ngo ntazigera gusubira gutunda Kanyanga, njya inama n'umugore wanjye, dufata icyemezo cyo gukora Sambusa n'amakostra tukabigurisha. Muri uwo mwaka twatangije ibuhumbi ijana na makumyabiri by'amafaranga y'u Rwanda (120,000 Frw). Mu byerekeye Sambusa ubu dukoresha abakozi bahoraho babiri; naho kuri bizinesi y'amakostra dukoresha abakozi batatu duhemba buri kwezi, murumva ko dutanga akazi ku bakozi bahoraho batanu."
Yakomeje agira ati:"Mu myaka igera kuri irindwi bizinesi zacu zimaze tumaze kugura imirima itatu, twavuguruye inzu yacu dutuyemo, tuyishyiramo amazi, ubu ni inzu nziza. Na none kandi twaguze Inka nziza. Muri make, umutungo wacu ukomoka kuri ubwo bucuruzi bwombi ugera kuri Miliyoni mirongo itatu (30,000,000 Frw)."
Yagize kandi ati:"Abakiri mu burembetsi (mu biyobyabwenge) ndabagira inama yo kubivamo kuko nta nyungu iri mu gutunda no gucuruza Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge. Kuva mu biyobyabwenge ugatera imbere birashoboka, ndi umugabo wo kubihamya. Ababirimo babivemo, rwose ndabagira inama yo kubivamo."
Undi mu bagize itsinda witwa Tuyizere Steven yagize ati:" Amafaranga atari munsi ya Miliyoni enye nashoye muri Kanyanga mu myaka igera kuri itatu iyo nza kuyashora mu bindi byubahirije amategeko uyu munsi mba ndi Umuherwe. Gutunda no gucuruza Kanyanga byanteje ibihombo kubera ko inshuro nyinshi nahuraga n’abashinzwe umutekano nkayikubita hasi nkiruka. Nyuma naje kubona ko nta ho ngana; mfata umwanzuro wo kubireka; mfatanya n’abandi bagize itsinda kwiteza imbere; itsinda rikaba rimaze kungurira Intama ifite agaciro ka 25,000 Frw; nkaba kandi maze kwivugururira inzu mbikesha inyungu ituruka mu itsinda."
Yagize kandi ati:"Nta cyiza cyo kwishora mu biyobyabwenge. Ibiyobyabwenge birakenesha. Ababitunda, ababikwirakwiza, ababinywa, ababicuruza n’ababikoresha ndabagira inama yo kubireka. Mubireke, mubireke rwose, mubivemo. Nta nyungu iri mu kubicuruza. Birakenesha. Ndi umugabo wo kubihamya."
Tuyizere yagaragaje ko nyuma yo kureka ibikorwa byo gutunda Kanyanga yagiriwe icyizere n’abaturanyi be ku buryo bamutoreye kuba umwe mu bagize Komite zo kubungabunga umutekano mu Kagari ka Kiringa ku buryo bimworohera kugeza ubutumwa ku baturanyi be ababwira ingaruka zo kwishora mu boyobyabwenge; agasaba ababyishoramo kubireka.