IMIRYANGO 14 YO MU MURENGE WA RUHUNDE YOROJWE INKA MURI GAHUNDA YA GIR’INKA MUNYARWANDA
Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2026, ku biro by’Umurenge wa Ruhunde habereye umuhango wo koroza abagenerwabikorwa 14 muri gahunda gahunda ya Giri’Inka Munyarwanda.
Icyo gikorwa cyayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge, Tuyiyoboke Laurien wasabye aborojwe gufata neza inka borojwe bazigirira isuku ihagije, bazivuza ku gihe ku baganga b’amatungo bemewe, kandi bakazishyira mu bwishungizi.
Yabwiye aborojwe ko Gir’Inka yashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006, kandi ko ari imwe muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yagize ati:"Inka mworojwe uyu munsi ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu uharanira kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza, kandi n’Igihugu kirusheho gutera imbere.
Umwe mu borojwe witwa Munezero Claudine yagaragaje imbamutima ze agira ati:" Ibyishimo n’umunezero byandenze. Sinabona amagambo nkoresha nshimira Umukuru w’Igihugu ku bw’iyi Nka nziza ampaye. Imana imumpere umugisha no kurama. Njye n’umuryango wanjye twanywaga amata tuyaguze cyangwa tuyahawe, none tugiye kujya tunywa ayo twikamiye."
Yongeyeho ko Inka yorojwe izamufasha kubona ifumbire afumbiza imyaka ye, akaba yizeye kweza imyaka myinshi agereranyije n’umusaruro yabonaga mbere yo korozwa.