IMIRYANGO 21 ITURIYE IGISHANGA CY'URUGEZI YUBAKIWE AMAZU
Uyu munsi; Imiryango makumyabiri n’umwe (21) ituriye igishanga cy'Urugezi; mu Kagari ka Ruconsho, Umurenge Rwerere yamurikiwe ku mugaragaro Amazu yavugururiwe; buri rugo rukaba kandi rwarubakiwe Ubwiherero bwujuje ibisabwa, ikigega cy'Amazi; byiyongera ku gikumba rusange cy'Amatungo bubakiwe; bikaba byarakozwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) hagamijwe kubungabunga urusobe rw'Ibinyabuzima bibarizwa muri iki Gishanga n'indiri kamere y'Ibinyabuzima bibarizwamo.
Iyi Miryango yahawe kandi ibikoresho birimo Matela, Indobo n'Imikoropesho hagamijwe guteza imbere isuku. Habayeho kandi gutanga Impamyabushobozi ku Bari n'Abategarugori 16 bigishijwe kudoda Imyenda bituma bareka kwahira mu Rugezi Ubwatsi bwo kuboha Ibirago;ibikorwa byarwangizaga .
Aya Mazu ndetse n'Ibikoresho babimurikiwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile afatanyije n'Umuyobozi wa RWCA , Dr NSENGIMANA Olivier.
Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi bahagarariye Inzego zitandukanye barimo Umukozi wa REMA, Bwana NGABOYAMAHINA Theogene na Lambert KARANGWA wari uhagarariye WATER AID
Ashima, umwe mu bubakiwe Inzu witwa MUDADARI Zamani yagize ati:" Umuryango wanjye wari utuye mu Nzu ntoya itameze neza; none Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME adutuje aheza. Muzamunshimire muti Urakarama. Njye sinabona icyo kumushimira; Imana izamumpembere."
Undi mu bahawe Inzu witwa NSANZIMANA Jean Claude yagize ati:"Umugore wanjye ndetse n’Abagore b’Abaturanyi banjye barengaga ku mabwiriza yo kubungabunga Urugezi bakajya gucamo ubwatsi bwo kuboha Ibirago; nyuma baza kubireka kubera ko Ubuyobozi bwakomeje kudukangurira kubireka butwereka ingaruka zabyo. Ndashima Ubuyobozi ko butagarukiye ku kudukangurira kureka kwangiza Urugezi gusa; bukaba bwaduhaye Matela kugira ngo turare ahantu heza. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ni Ubuyobozi bwegereye Abaturage koko; kandi buharanira iterambere n’imibereho myiza ye. Ndashima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME utuje Umuryango wanjye aheza; akaba kandi aduhaye Isaso rigezweho n’Ikigega cy’Amazi. "