IMIRYANGO 300 YAGEJEJWEHO AMASHANYARAZI AKOMOMOKA KU MIRASIRE Y'IZUBA

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline; afatanyije na Senior Superintendent of Police (SSP) Kabandana Jean Claude waturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru bagejeje amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ku miryango magana atatu ( 198 yo mu Murenge wa Rusarabuye n'imiryango  102 yo mu Murenge wa Gahunga).

Ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire yatanzwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Polisi y'u Rwanda hagamijwe guteza imbere imibereho y'abaturage b’Akarere ka Burera n'iterambere muri rusange.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abagejejweho amashanyarazi gufata neza no kubungabunga ibikorwa by’iterambere bagezwaho no kubibyaza umusaruro.

Yagize ati:" Mumfashe dushimire Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere abaturage b’Akarere ka Burera bakomeje kugezwaho harimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba twagejeje; mu izana rye, ku miryango 300 yo mu Murenge wa Rusarabuye n’uwa Gahunga."

Yagize kandi ati:" Iterambere tumaze kugeraho mu Gihugu cyacyi cy’u Rwanda, ndetse n’ibindi byinshi; kandi byiza tuzagezwaho turikesha imiyoborere myiza, gahunda nziza z’iterambere rirambye no kubanira neza u Rwanda by’Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame."

Abahawe amashanyarazi bashimye Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’ayo mashanyarazi, ndetse n’iterambere akomeje kugeza ku baturage n’Igihugu muri rusange.

Back