IMIRYANGO 57 ITISHOBOYE YO MU KARERE KA BURERA YAHAWE INKA MURI GAHUNDA YA GIR'INKA MUNYARWANDA
Kuri uyu wa Gatatu Tariki 10 Ugushyingo , Imiryango 57 itishoboye ibarizwa mu Mirenge ya Rwerere, Rusarabuye, Nemba, Ruhunde, Rugengabari na Gitovu yahawe Inka muri Gahunda ya Gir'Inka.

Ejo ku wa Kane Tariki 11 Ugushyingo indi Miryango 43 itishoboye yo mu Mirenge ya Bungwe, Butaro, Gatebe na Kinyababa izahabwa Inka muri iyi Gahunda.
Ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Burera, Bwana HABAGUHIRWA Jean Pierre yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Imirenge ya Rwerere na Rusarabuye mu Muhango wo gushyikiriza Inka Imiryango yo muri iyi Mirenge .

Mu butumwa Bwana HABAGUHIRWA Jean Pierre yagejeje ku borojwe bo mu Mirenge ya Rwerere na Rusarabuye yababwiye ko Gir’Inka Munyarwanda ari imwe muri Gahunda z’Iterambere z’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME zigamije guteza imbere Abaturage n’Igihugu muri ruysange; bityo ko Inka bahawe bakwiye kuzitaho no kuzifata neza harimo kuzigaburira neza, kuzivuza; bakanazifatira Ubwishingizi.
Yagize ati:"Inka mushyikirijwe ni ikimenyetso cy’Imiyoborere Myiza; Imiyoborere igamije Iterambere n’Imibereho myiza by’Umuturage.Muzazifate neza."
Umwe mu bahawe Inka utuye mu Kagari ka Gacundura, Umurenge wa Rwerere witwa HATEGEKIMANA Jean Baptiste yagaragaje Imbamutima ze agira ati:" Ibyishimo n’Umunezero byandenze.Sinabona Amagambo nkoresha nshimira Umukuru w’Igihugu ku bw’iyi Nka nziza ampaye uyu munsi. Imana imumpere Umugisha. Njye n’Umuryango wanjye twanywaga Amata tuyaguze cyangwa tuyahawe, none tugiye kujya tunywa ayo twikamiye. "

Undi wahawe Inka witwa MUGWANEZA Jean Bosco utuye mu Gashoro, Umurenge wa Rwerere n'Ibyishimo byinshi yagize ati:"Ndashimira Perezida wa Repubulika,Nyakubahwa Paul KAGAME kuri Gahunda zirimo Gir’Inka Munyarwanda zigamije kuzamura Imibereho no guteza imbere y’Abatishoboye. Imana imuhe kurama.Iyi Nka mpawe nzayifata nk’Amata y’Abashyitsi. Ubu mvuze ko ngiye gukira sinaba mbeshye."


Imiryango 14,733 ni yo imaze guhabwa Inka muri Gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda mu Karere ka Burera. Biteganyijwe ko mu Ngengo y’Imari y’Akarere ka Burera ya 2021/2022 hazatangwa Inka 1,350 muri iyi Gahunda ya Gir’Inka Munyarwanda.