IMIRYANGO 61 YABANAGA NK’UMUGABO N’UMUGORE ITARASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO YASEZERANYE

Imiryango 61 yasezeranye uyu munsi yabanaga nk’umugabo n’umugore itarasezeranye imbere y’amategeko irimo 12 yo mu Murenge wa Butaro, 11 muri Kinyababa, 9 muri Nemba, 8 muri Rugengabali, 7 muri Gatebe, 4 muri Gitovu, 4 muri Kivuye, 4 muri Bungwe ,n'imiryango 2 mu Murenge wa Kinoni.

Asezeranya imiryango 12, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Butaro, Uwiragiye Clement yayisobanuriye ibyiza byo gusererana agira ati:"Iyo umugore n’umugabo babana barasezeranye bafatanya mu iterambere ry’umuryango wabo n’uburere bw’abana kubera ko baba barahanye isezerano ryo kudahemukirana; kandi buri wese agerageza kuryubahiriza. Isezerano mugiranye uyu munsi ribabere umusingi w’imibanire myiza, kurera neza abana banyu, iterambere, amahoro n’urugero rwiza kuri bose."

Yakomeje agira ati:"Na none; iyo Umugabo n’umugore batasezeranye hari uburenganzira bumwe na bumwe baba bigomwe; ndetse hari uburenganzira bagomwa abana babo. Kubana barasezeranye bikemura ibibazo by’ihohotera ry’uburyo bunyuranye. Gusezerana byongera kandi icyizere hagati yabo no gukomera k’umubano wabo."

Yashimye imiryango yasezeranye ku cyemezo cyiza bafashe agira ati:"Bishimangira icyizere n’urukundo; kikaba n’inkingi ya mwamba y’ahazaza heza h’umuryango wanyu."

Uwiragiye yabakanguriye kandi kwitabira no kubahiriza gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusabge zirimo kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, amakimbirane no gukumira inda ziterwa Abangavu.

Yasabye abashakanye bitabiriye ibyo birori batari basezerana imbere y’amategeko gutera ikirenge mu cy’iyo miryango yasezeranye.

Back