IMIRYANGO NGOBYI ESHATU YO MU MURENGE WA CYANIKA YAHEMBWE KUBERA YARANGIJE KWISHYURIRA ABANYAMURYANGO BAYO MITUWELI YA 2025-2026
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yari yitabiriye inteko y'abaturage b’Akagari ka Gisovu, mu Murenge wa Cyanika yabereye mu Mudugudu wa Hanika yahembye imiryango ngobyi itatu yo muri ako Kagari kubera yarangije kwishyurira abanyamuryango bayo Mituweli y’umwaka utaha wa 2025-2026; ikaba yahawe icyemezo cy’ishimwe.
Umuyobozi w’Akarere yashimye ubuyobozi bw’iyo miryango ngobyi n’abanyamuryango bayo agira ati:"Muri Indashyikirwa n’Intangarugero. Muri urugero rw’ibishoboka. Ndabashimira mbikuye ku mutuma kuba mubimburiye abandi mu Karere kurangiza gutanga umusanzu wa Mituweli y’umwaka utaha wa 2025-2026. Ibanga mwakoresheje muzarisangize utundi Tugari."
Yababwiye kandi ati:" Mukomeze kurangwa n’iyo mikorere no mu zindi gahunda zirimo EjoHeza, isuku n’isukura, kuboneza urubyaro, kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, kurwanya Ibiza, kurwanya ibiyobyabwenge, guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya amakimbirane mu miryango."
Mu kiganiro Mukamana yagiranye n’abatuye ako Kagari bitabiriye inteko yabasabye gukomeza kwitabira gahunda ziteganyijwe mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza; birinda, kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange harimo guteza imbere no kwimakaza isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kubungabunga umutekano bakora irondo neza, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda ibiza n'Inkuba, kwizigamira muri EjoHeza, kwita ku buzima bw'umwana mu minsi igihumbi ndetse n’ubuzima bw’Umubyeyi.
Yashishikarije by’umwihariko abatwite kwipimisha inda inshuro umunani, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose, gupimisha abana imikurire; bakubahiriza n’ubundi burenganzira bw’abana.
Yabasabye kandi kujya bagana ibiro by’ubutaka ku rwego rw’Umurenge, ndetse n’Akarere igihe bafite ibibazo bijyanye n’ubutaka kugira ngo bikemuke; ariko na none bakanyurwa n’imyanzuro ifatwa n’inzego bagejejeho ibibazo birimo ibyerekeye ubutaka; bakirinda guhora mu manza.
Ibindi yabasabye harimo kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, amakimbirane n'ibindi byabangamira umutekano, imibereho myiza n'iterambere by'umuryango n’Igihugu muri rusange.
Muri iyo nteko, Umuyobozi w’Akarere yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n'abaturage.