Imyaka ya mbere y’Ubuzima bw’Umwana igira uruhare rukomeye mu guteza imbere Imikurire ye: Minisitiri BAYISENGE

Kuri uyu wa gatatu , mu Karere ka Burera, kimwe no mu tundi Turere hizihijwe  Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Mu Karere ka Burera wizihirijwe mu Kagari ka Nyanamo, mu Murenge wa Rugengabari. Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette BAYISENGE. Iyi gahunda yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille, Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Francis MUHETO.

Mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, muri uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwahisemo Insanganyamatsiko igira iti: "Isibo, Igicumbi cy'Imikurire myiza y'Umwana."

Ubwo Minisitiri Prof. BAYISENGE, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO n’abandi Bashyitsi bageraga mu Karere ka Burera bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal ari hamwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere ka Burera.

Amaze kwakira Abashyitsi, Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal yabagejejeho uko Ikibazo cy’Igwingira gihagaze mu Karere n’Ingamba Akarere kafashe mu kurikumira. Yagaragaje ko kuba hari Imiryango irangwamo Imirire mibi n’Igwingira bidashingiye ku bushobozi buke; ahubwo ko biterwa n’imyumvire iri hasi.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Ingo nyinshi zitunze Inkoko; bivuga ko zabona Amagi; ariko hari imwe mu Miryango ihitamo kuyagurisha aho kuyarya; abafite Inka zikamwa Amata yose bakayamarira ku Isoko. Iyo migirire ni yo itera Imirire mibi n’Igwingira mu Miryango imwe n’imwe. Akarere gashyira imbaraga mu gukangurira abagize Imiryango kubanza kwihaza; bakabona kugira ibyo bagurisha. Tubashishikariza kugira Akarima k’Igikoni no gukoresha ibyo bafite mu Ngo. Ikindi ni uko Abajyanama b’Ubuzima n’izindi nzego zifite aho zihurira no kwita ku Mwana bashyira imbaraga mu kwigisha Abaturage ibigize  Indyo yuzuye n’uburyo bwo kuyitegura."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal yashimye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette BAYISENGE, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille n’abandi Bashyitsi kuba baje kwifatanya n’Abaturage b’Akarere ka Burera kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihijwe ku nshuro ya 31.

Mu butumwa yagejeje ku Baturage bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Prof. BAYISENGE yagize ati: "Tuzirikane ko imyaka ya mbere y’Ubuzima bw’Umwana igira uruhare rukomeye mu guteza imbere Imikurire ye mu gihagararo, mu bwenge, mu mbamutima no mu mibanire ye n’abandi. Mu Isibo yacu, twifitemo imbaraga n’ubushobozi mu kumenya Ibibazo by’imirire mibi y’Abana, impamvu zibitera kuri buri Mwana no gushaka Ibisubizo byo kubikemura."

Yagize kandi ati:"Munyemerere, Babyeyi mwese, Abagore n’Abagabo, mbibutse ko urahare rwa mbere ku mikurire myiza y’Umwana ari urwanyu. Ibi bitangira Umubyeyi agisama; aho atangira kwita ku mirire ye; arya Indyo yuzuye irimo ibitera Ingufu, ibyubaka Umubiri n’ibirwanya Indwara. Ibyo bigizwe n’Imboga, Amagi, Ibijumba/Ibirayi, Imbuto, n’Amata. Ibi byose turabifite iwacu mu Ngo. Murabona ko gutegura Indyo yuzuye irinda Umwana Imirire mibi n’Igwingura bidasaba ibya Mirenge."

Minisitiri Prof. BAYISENGE yagize kandi ati:"Igihe Umubyeyi yitegura Umwana akwiriye kujya kwa Muganga nibura inshuro enye, akirinda kunywa Inzoga cyangwa Itabi. Ababyeyi basabwa kwirinda Intonganya no kurakara kubera ko bigira ingaruka mbi ku myitwarire y’Umwana igihe akuza akaba yabyigana. Murumva ko ibi Umugore atabigeraho wenyine. Bisaba ubufatanye, ubwuzuzanye no gushyigikirwa n’uwo bashakanye. Ibi byose iyo byitaweho bifasha Umwana uzavuka gukura neza haba ku Mubiri, mu Bwenge, no mu Byiyumviro. Umwana witaweho gutyo  ntagwingira; kandi akurana Imbaraga n’Ubwenge."

Minisitiri Prof. BAYISENGE yasoje Ijambo rye asaba Abaturage bitabiriye uwo Muhango gushyira mu bikorwa Gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije Imikurire myiza y’Umwana harimo: gushyiraho Ingo mbonezamikurire y’Abana bato, kugira Imirima y’Igikoni iteyemo Imboga muri buri Rugo, gutera nibura Ibiti bitatu muri buri Rugo ; kandi bagakomeza kubahiriza Amabwiriza yo kwirinda Icyorezo cya COVID-19. 

Mu butumwa bwe, Guverineri, Mme NYIRARUGERO Dancille yagize ati :"Mumfashe dushime Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bwa gahunda zitandukanye zigamije Imiberereho myiza y’Umwana w’Umunyarwanda n’Abaturage muri rusange. Reka Isibo ibe koko Inkingi ya mwamba y’Imikurire myiza y’Umwana. Intonganya, Amikimbirane n’Ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina bigomba kwirindwa kubera ko bigira ingaruka mbi ku Mwana, ku iterambere ry’Umuryango n’Igihugu muri rusange. Tubyirinde;kandi dufatanye kubirwanya dutanga Amakuru ku gihe y’aho bigaragara."

Guverineri, Mme NYIRARUGERO Dancille yasabye abatuye Akarere ka Burera gukomeza kwirinda COVID-19 agira ati :"Icyorezo cya COVID-19 nta ho cyagiye. Kiracyahari. Murasabwa kubahiriza Amabwiriza yose yo kukirinda ; kandi dufatanyije tuzagihashya."

Back