INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YASHYIKIRIJE UMUTURAGE INZU YAMWUBAKIYE
Kuri uyu wa kabiri, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yashyikirije Mukagasasira Devotha wo mu Kagari ka Musenda, mu Murenge wa Gatebe inzu yubakiwe n'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Burera.
Inama Njyanama y'Akarere yamwubakiye iyo nzu nk'uruhare rwayo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Na none kandi urwo rwego rwamworoje Inka, rumutera inkunga ya 130, 000 Frw, rumuha ibikoresho byo mu nzu n'ibiribwa binyuranye.
Mu ijambo rye, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yagize ati:" Mu minsi ishize ubwo abagize Inama Njyanama y’Akarere twari twasuye Umurenge wa Gatebe, uyu mubyeyi yatugejejeho ikibazo yari afite cyo kuba ataragiraga inzu; kandi nta bushobozi afite bwo kuyiyubakira. Twahise twiyemeza ko tuzafatanya n’Akarere ndetse n’abaturage tukamwubakira; akabona icumbi."
Yagize kandi ati:"Tunejejwe no kuba uyu munsi twamushyikirije inzu twemeye kumwubakira. Ubu afite aho yita iwe; kandi heza. Si ibyo gusa kuko twanamuremeye; tumuha ibyokurya n’ibikoresho byo mu nzu, ndetse n’Inka kugira anywe amata; anafumbire imirima ye; abashe kweza byinshi, kandi byiza; yiteze imbere."
Umuyobozi w’Akarere yashimye Inama Njyanama y’Akarere ku ruhare runini igira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; yibutsa ko ibikorwa byose by’iterambere bigerwaho bituruka ku miyoborere myiza na gahunda nyinshi; kandi nziza z’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame; asaba abitabiriye umuhango wo gushyikiriza Mukagasasira Devotha inzu kumufasha gushimira Perezida wa Repubulika; abasaba kandi kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange no gufata neza ibikorwa by’iterambere bigerwaho kugira ngo birambe.