INCAMAKE Y’IBYARANZE IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W'INTWARI Z'IGIHUGU MU KARERE KA BURERA

Mu Mirenge igize aka Karere KA Burera habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 31 ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ibutwari n'ubumwe bw'Abanyarwanda,inkingi z'iterambere."

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye ba Honorable Depite Uwiringiyimana Philbert, Kayitesi Sarah na Karemera Emmanuel bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nemba mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru byabereye mu Kagari ka Kivumu.

Ibyo birori byitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere n'abari bahagarariye inzego zinyuranye zikorera mu Karere. 

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru bahawe ikiganiro ku mateka y’u Rwanda n’urugamba rwo kubohora Igihugu n’inzira y’iterambere kirimo; basabwa kurangwa n'umuco w'ubutwari, gukunda Igihugu no kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza  n’iterambere muri rusange.

Mu byaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru harimo koroza (Inka) imwe mu miryango ifite amikoro make.

Back