INCAMAKE Y’UKO IGIKORWA CYO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE CYAKOZWE KU BUFATANYE BW’URWEGO RW’UMUVUNYI, MINALOC N’AKARERE KA BURERA CYAGENZE
Urwego rw'Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bakemuye ibibazo bakiriye mu nama bakoranye n’abatutage mu Karere ka Burera tariki 25-28 Gicurasi 2026 muri gahunda y’izo Nzego (Urwego rw'Umuvunyi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) yo kwegera abaturage mu Karere ka Burera igamije kurwanya akarengane na ruswa.
Mu butumwa Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, Ruterana Boniface bagejeje ku baturage bababwiye ko guha umuturage serivise nziza ari uburenganzira bwe, bikaba n’inshingano z’Abayobozi, bityo; bakaba badakwiye gutanga ruswa ngo bahabwe serivise.
Bababwiye ingaruka za ruswa n’akarengane, babasaba kwirinda ruswa y’ubwoko bwose, igihe cyose bayatswe, bimwe serivise, bahawe serivise nabi, cyangwa igihe barenganyijwe bagatanga ayo amakuru ku nzego bireba.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage muri iyo gahunda yabasabye kurangwa n'isuku, gutanga Mituweli ya 2026-2027, kwizigamira muri EjoHeza, gukora cyane bagatera imbere, kwimakaza umuco w'ibiganiro mu muryango nk'uburyo bwo gukumira no kurwanya amakimbirane mu muryango.
Yabasabye kandi kwirinda no gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubumbatira umutekano bakora neza irondo, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda nk'isano ihuza Abanyarwanda bose; bakitabira n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Iki gikorwa cyasorejwe ku biro by'Akarere ka Baurera kuri uyu wa gatanu n'Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas aho Urwego rw'Umuvunyi n'itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bagaragaje ibyo babonye muri icyo gikorwa mu Mirenge 17 igize Akarere ka Burera; batanga inama z'ibyakorwa ndetse n'ibyanozwa mu kurushaho gukemura ibibazo by'abaturage.