INCAMAKE Y’UKO IGIKORWA CYO KWIBUKA NO KUNAMIRA ABATUTSI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA RUSARABUYE CYAGENZE

Muri gahunda y'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uyu munsi tariki 29 Mata 2026 habaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye, mu Murenge wa Rusarabuye.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline.

Cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, bamwe mu bagize Inama Njyanama y'Akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere, itsinda ry'abakozi bari bahagarariye Akarere ka Gakenke, abagize Komite y'Umuryango IBUKA mu Karere ka Burera n'abari bahagarariye Umuryango IBUKA mu Turere twa Rulindo na Gakenke. Hari kandi Abafatanyabikorwa b'Akarere banyuranye n'abaturage b'Imirenge ya Rusarabuye, Cyeru na Rwerere.

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Burera yashimye Abayobozi b'Inzego zinyuranye n'abaturage bitabiriye icyo gikorwa; asaba abaturage b'Akarere ka Burera gukomeza gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda; kandi bakarwanya amacakubiri aho ava akagera. 

Yasabye abitabiriye icyo gikorwa kumufasha gushima izari Ingabo za Rwandan Patriotic Front (RPF/INKOTANYI) zayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi; asaba abatuye Akarere ka Burera gukomeza gufata mu mugongo abayirokotse.

Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati:"Ndasaba by'umwihariko urubyiruko kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanyomoza abayagoreka; bagaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw'ubumwe n'iterambere."

Yasabye abaturage b'Akarere ka Burera kurinda no kubungabunga ibyagezweho, gusigasira Ndi Umunyarwanda nk'isano ihuza Abanyarwanda bose, kubumbatira umutekano;wo shingiro ry'iterambere rirambye, kwirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Back