INCAMAKE Y’UKO KWIBUKA MURI BIMWE MU BIGO BIKORERA MU KARERE KA BURERA BYAGENZE

Muri gahunda yo kwibuka mu minsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu Bigo bikorera mu Karere ka Burera; uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wagiranye ikiganiro n'abakozi b’Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo kiganiro cyabereye muri ibyo Bitaro mu Murenge wa Butaro. Kitabiriwe n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Ntara y'Amajyaruguru n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Karere ka Burera.

Guverineri yabwiye abakozi b'ibyo Bitaro bamwe mu bakoraga mu rwego rw'ubuzima bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho; mu byo bahamijwe n'Inkiko Gacaca n'Inkiko zisanzwe harimo kwica, cyangwa kugira uruhare mu kwica abarwayi n'abo bakoranaga.

Guverineri yagize ati:"Nk'abakora mu rwego rw'ubuzima, murasabwa gusigasira ubuzima. Ibyo bijyane no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda,mwirinda; kandi murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya ndetse n'ihakaba ryayo, mugaragaza ukuri ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi." 

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Lt Col. Charles Kamali yabwiye (mu ncamake) abo bakozi amateka ajyanye n'Urugamba rwo kubohora Igihugu; abasaba kurangwa n'indangagaciro zirimo gukunda Igihugu n'abagituye n'ubutwari byaranze izari Ingabo za Rwandan Patriotic Army (RPA) zayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi; zibohora n'Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka muri New Bugarama Mining Company Ltd iri mu Murenge wa Kagogo; aganiriza abakozi b’iyo Mine ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Back