INKURU MU MAFOTO: IGIKORWA CY'IMURIKABIKORWA CY'AKARERE KA BURERA

Uyu munsi, Tariki 09/06/2022  mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa cy'Imurikabikorwa ry'Iminsi ibiri (09-10/06/2022) ry'Ibikorwa na Serivisi byako n’iby'Abafatanyabikorwa bako ribera ku Isoko Mpuzamipaka rya Cyanika, mu Murenge wa Cyanika.

Iri Murikabikorwa ry’uyu Mwaka wa 2022 rifite Insanganyamatsiko igira iti: "ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY'AKARERE; TWIYEMEJE GUKOMEZA GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA."

Ryatangijwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste.

Umuhango wo gutangiza iri Murikabikorwa witabiriwe n'Intumwa ya Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana BAGIRUWIGIZE Emmanuel, Abayobozi b'Inzego zikorera mu Karere n'Inzego z'Abikorera mu Karere.

Nyuma yo gusura aho Akarere n'Abafatanyabikorwa bako bamurikira ibyo bakora na serivisi batanga,Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal n'Abashyitsi bitabiriye iri Murikabikorwa bagiranye ikiganiro n'Abaturage baryitabiriye babasaba kwitabira gahunda za Leta zirimo guteza isuku n'Isukira; bakanirinda Magendu n'Ibiyobyabwenge.

Mu ijambo rye ritangiza iri Murikabikorwa, Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yashimiye Abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere ;abasaba kunoza ibyo bakora.

Yagize ati:"Iki gikorwa cy'Imurikabikorwa ni ingenzi cyane. Usibye kuba ari urubuga rwo kumurika ibyo Abantu bakora; Abantu bigira ku mikorere y'abandi . Ikindi; kandi cy'ingenzi ni uko Abantu bahura bakaganira ku Iterambere ry'Akarere n'Abagatuye. Uruhare rwanyu nk'Abafatanyabikorwa b'Akarere mu kugateza imbere ndetse n'Abagatuye rurigaragaza.Ndabashimye; kandi mbifurije gukomeza gutera imbere."

Asoza iki gikorwa cy’Imurikabikorwa, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu,Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste yongeye gushimira Abafatanyabikorwa bakitabiriye ku ruhare rwabo mu Iterambere ry'Akarere n'Abagatuye; abasaba guteza imbere no kunoza ibyo bakora

Mu isozwa ry’iri Murikabikorwa; Abafatanyabikorwa bagaragaje ubudashyikirwa muri iri Murikabikorwa bahawe Ibyemezo by'Ishimwe n'Ibihembo

 

Back