INKURU MU MAFOTO: INAMA YAHUJE ABAKOMOKA MU KARERE KA BURERA YAFATIWEMO INGAMBA ZO KWESA IMIHIGO
Abakomoka mu Karere ka Burera; harimo abagakoreramo n’abakorera mu bindi bice by’Igihugu bahuriye mu nama yateguwe n’Akarere ka Burera yabereye i Kigali tariki 19 Werurwe; aho bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije kwesa Imihigo y’Akarere no kuganira ku iterambere ry’Akarere n’Abagatuye muri rusange. Abatumirwa bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal; wari hamwe n’abandi bagize Komite Nyobozi na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Mme NYIRAMANA Christine. Ibyinshi mu bitekerezo byatanzwe byahurije ku gusenyera umugozi umwe hagamijwe kwesa imihigo no kugira uruhare mu guteza imbere Akarere muri rusange.
UUmuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yakira Abatumirwa.








