INKURU MU MAFOTO: INCAMAKE Y’URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU MU KARERE KA BURERA
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ihihugu, Dominique Habimana yifatanyije n'abaturage n'Abayobozi b'Inzego zinyuranye mu Ntara y'Amajyaruguru n'Akarere ka Burera mu muganda rusange usoza Ukwezi k’Ugushyingo 2025 mu Kagari ka Murwa, mu Murenge wa Kivuye aho abawitabiriye batunganyije umuhanda, batera n’ibiti by'imbuto bya Avoka.









Nyuma y'umuganda yasuye Ishuri rya Saint Paul MURWA TSS mu Murenge wa Kivuye, Ivuriro ry'Ibanze rya Nyamicucu na Kaminuza y'Ubuvuzi (University of Global Health Equity) mu Murenge wa Butaro; aganiriza Ubuyobozi bw’iryo Vuriro, Ishuri na Kaminuza ku mikorere inoze; abasaba kubungabunga ibyo bikorwa by’iterambere kugira ngo bikomeze guteza imbere abaturage, Akarere ka Burera n’Igihugu muri rusange.






Tariki 30 Ugushyingo 2025, Minisitiri Habimana yitabiriye iyi siporo mu Murenge wa Rusarabuye aho yakanguriye abayitabiriye gukomeza kujya bakora siporo; bakanayikundisha abandi, bikajyana no kurangwa n'isuku ku mubiri n'aho bari hose.




Minisitiri Habimana yakanguriye abaturage bitabiriye umuganda kurangwa n'isuku, asaba abitabiriye siporo kuyikora mu buryo buhoraho.





