INKURU MU MAFOTO: ITSINDA RY'ABASIRIKARE BAKURU BARI MU MAHUGURWA MURI RWANDA PEACE ACADEMY BAKOZE URUGENDOSHURI MU KARERE KA BURERA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare; Umuyobozi w’Akarere, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal; ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Théophile, Umuyobozi w’Ibitaro byigisha bya Butaro biri ku rwego rwa II , Lt Col. Dr Emmanuel KAYITARE n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt. Col. Sam MWESIGYE bakiriye mu Karere itsinda ry'Abasirikare Bakuru bari mu mahugurwa muri Rwanda Peace Academy/Icyiciro cya 11 (Senior Command and Staff Course/Intake 11) basuye Akarere ka Burera muri gahunda y’Urugendoshuri rw’iminsi itanu (05) bakorera mu Turere dutandukanye 13-17/02 /2023).

Ku munsi wa mbere w’Urugendoshuri rwabo mu Karere ka Burera basuye Ibitaro byigisha bya Butaro biri ku rwego rwa II biherereye mu Murenge wa Butaro aho beretswe serivisi zihatangirwa; kandi baganira n’abaje kwaka serivisi; bababaza uko babona urwego bahabwaho serivisi n’ibyo bifuza byanozwa.

Ku munsi wa kabiri w’Urugendoshuri rwabo; abagize iri tsinda; bari hamwe, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Théophile,; basuye Ikigo Nderabuzima cya Cyanika aho bagaragarijwe serivisi zihatangirwa.

Back