INKURU MU MAFOTO: MU KARERE KA BURERA HATANGIRIJWE KU RWEGO RW'IGIHUGU UBUKANGURAMBAGA BWA " BYIKORERE "
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gicurasi uyu mwaka; mu Karere ka Burera hatangirijwe ku rwego rw'Igihugu Ubukangurambaga bwiswe" BYIKORERE" bugamije kwigisha no gushishikariza Abaturage kwisabira serivisi za Leta zisabwa binyuze ku Rubuga rwa Murandasi rw’Irembo (www.irembo.gov.rw/).
Iki gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabereye mu Kagari ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika; aho Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yakiriye Abayobozi bakitabiriye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Hon. Yves IRADUKUNDA, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushizwe ibikorwa by'ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Bwana KUBANA Richard, Bwana KARAKE Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru muri iki gikorwa; Umuyobozi w'Irembo, Bwana Israel BIMPE n'uwari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere.









