INKURU MU MAFOTO: UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA 2023
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 29 Mata 2023; Abayobozi mu Karere ka Burera bifatanyije n'Abaturage mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Mata 2023.
Umuganda waranzwe n'ibikorwa birimo kubakira imwe mu Miryango itishoboye amazu n'Ubwiherero, gutunda amabuye n'inkarakara byo kubakisha amazu y'imwe mu Miryango itishoboye, kurwanya isuri hacukurwa; hanasiburwa imirwanyasuri no gutunganya imihanda; hakorwa ibikorwa birimo gukuramo itaka ryatengukiyemo bitewe n'Imvura nyinshi.
Ku rwego rw'Akarere; umuganda wabereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare,Umurenge wa Cyeru; aho Abayobozi bafatanyije n'Abaturage gutunganya umuhanda ureshya na kilometer eshanu (5km). Umuganda wabereye mu Kagari ka Butare witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere bayobowe na Perezidante wa Komisiyo y'imibereho myiza mu Nama Njyanama y'Akarere, Mme NIWEWANJYE Yvette n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeru.


Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere yagejeje ku Baturage b'Akagari ka Butare; yabasobanuriye uruhare rwabo mu kweswa imihigo y'Akarere na gahunda nshya ya Leta yo gufasha Abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye. Yabakanguriye kandi kugira umuco w'isuku n'isukura, kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by'amazu yabo, kurwanya imirire mibi n'igwingira no kwirinda Ibiyobyabwenge.



