INKURU MU MAFOTO: UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA UKWAKIRA 2022
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; uyu munsi, mu Tugari tugize Akarere ka Burera habereye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa 10/2022 waranzwe n'ibikorwa birimo kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi mu mirima n'ahandi hantu hatandukanye , ibikorwa by'isuku n'isukura muri Santere z'ubucuruzi n'ahandi hahurira Abantu benshi, gutunganya imihanda haharurwa ibyatsi byarimo, gusiba ibyobo byarimo no gusibura imiyoboro y'amazi ku nkengero z'umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile; ari hamwe n'Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinoni n'Inzego z'umutekano bifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka Ntaruka, Umurenge wa Kinoni mu muganda wo gutunganya umuhanda uhuriweho n'Umudugudu wa Kabaya n'uwa Karuganda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste ; ari hamwe n'Abayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'Abaturage mu muganda wabereye mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye aho bakoze isuku ku kibuga cy'Umupira w'Amaguru cya Kirambo.
Ibindi byaranze umuganda w'uyu munsi; harimo igikorwa cy'Inama Njyanama y'Akarere cyo gushyikiriza MUKAMAZERA Pelagie Amabati 30, ibiro 3 by'Imisumari n'Utuzingo 2 tw'Insinga zo kuzirikisha igisenge bamuguriye byo gusanisha inzu ye yari ifite Amabati n'igisenge bishaje.
Nyuma y'Umuganda; Abaturage bahawe ibiganiro byibanze ku kubakangurira kwirinda amakimbirane, kwirinda ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge, kwirinda gukora Magendu; kandi bakirinda gukura Abana mu ishuri cyangwa kuribasibya; basabwa kwitabira gahunda zirimo kwizigama muri Ejo Heza no gutangira ku gihe Mituweli.