INKURU MU MAFOTO Y’IGIKORWA CY’IMURIKABIKORWA

INKURU MU MAFOTO Y’IGIKORWA CY’IMURIKABIKORWA

Kuva tariki 28-30 z’uku kwezi, mu Murenge wa Cyanika habereye igikorwa cy’Imurikabikorwa ryateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"JADF BURERA DUKOMEZE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA MU RUGENDO RWO KWIKURA MU BUKENE."

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera na JADF (Joint Action Developement Forum); JADF bishatse kuvuga Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.

Asoza iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashimye Abafatanyabikorwa bagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare runini bagira mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Burera, Akarere n’Igihugu muri rusange. 

Yagarutse ku kamaro k’igikorwa nk’iki cy’Imurikabikorwa; agaragaza ko ari urubuga rwo kumurika ibyo Abafatanyabikorwa bakora, rukaba n’ishuri aho abamurika basangira ubumenyi n’inararibonye; kandi ko ari umwanya mwiza aho Abafatanyabikorwa bahura; bakaganira ku iterambere ry’ibyo bakora n’iterambere ry'Akarere.

Yabwiye Abafatanyabikorwa ati:" Tuzirikana cyane uruhare mugira mu guteza imbere Akarere ka Burera n'abagatuye. Mukomereze aho; ndetse mwagure, munongere ibikorwa byanyu bigere hose mu Karere. Ubuyobozi bw’Akarere bubijeje ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo muteganya gukora mu Karere ka Burera."

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa 57 bamuritse ibyo bakora birimo ibyerekeye ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, ingufu, uburezi, ubugeni na serivisi.

Amafoto yo ku munsi iki gikorwa cyashojweho:

Amafoto y'umunsi w'itangizwa ry'Imurikabikorwa:

 

Back