INKURU MU MAFOTO Y’UKO IGIKORWA CY’UBUKANGURAMBAGA KU KUNYWA AMAZI MEZA CYAGENZE
Mu cyumweru gishize ku wa gatanu, mu Murenge wa Kinoni habereye ubukangurambaga ku kunywa amazi meza, isuku n'isukura bufite insanganyamatsiko igira iti:"Imirire myiza, amazi meza, isuku n'isukura; byose ni isoko y'ubuzima." Ubwo bukangurambaga bukaba bwarateguwe n'Akarere ka Burera ku bufatanye na World Relief Rwanda.
Mu ijambo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge, Kwizera Emmanuel wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere muri icyo gikorwa n'uwari uyoboye itsinda rya World Relief Rwanda, Niyireba Yannick bagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa babakanguriye kugira isuku umuco.
Muri icyo gikorwa cy'ubukangurambaga, World Relief Rwanda yatanze ibikoresho biyungurura amazi mabi akaba meza (Filters) ku miryango 20 yo muri uwo Murenge mu rwego rwo gufasha abayigize n'abaturanyi babo kunywa amazi meza;babasaba gufata neza ibyo bikoresho.













