INKURU MU MASHUSHO: ITANGIZWA RY’UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA:

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:"Twubake Umuryango uzira ihohotera." bwatangirije mu nteko z’abaturage zabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na ba Honorable Depite Kayigire Therence na Izere Ingrid Marie Parfaite bari mu Karere ka Burera aho bagenzura ibikorwa byerekeye iterambere ry'Imijyi, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka yatangirije ubwo bukangurambaga ku mugaragaro mu Kagari ka Gafumba, mu Murenge wa Rugarama aho yakanguriye abatuye Akarere ka Burera kwirinda ibitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu kurirwanya no kurikumira batangira ku gihe amakuru y’aho rigaragara; kandi bagafasha.

 uwarikorewe.

 

Back