INSHAMAKE Y’UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA UKU KWEZI K'UGUSHYINGO WAGENZE MU KARERE

Umuganda wakozwe mu Mirenge yose igize Akarere. Mu byakozwe harimo kubakira imiryango ifite amikoro make inzu harimo iyasenyewe n'ibiza, gutunganya imihanda hakurwamo itaka ryatembeyemo kubera imvura nyinshi imaze igihe igwa, gukora isuku muri santere z'ubucuruzi n'ahandi hahurira abantu benshi no gusana ibiraro. 

Abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, UWAMWIZA Catherine n'abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere bafatanyije n'abaturage gusibura imiferege y'amazi mu gishanga cya Kamiranzovu, mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro mu rwego rwo gukumira imyuzure yangizaga imyaka ihahinzwe. 

Umuganda wabereye mu gishanga cya Kamiranzovu witabiriwe na ba Honorable Nsengiyumva Fulgence, Uwizeyimana Evode, Uwera Pélagie na Uwimbabazi Penina. Witabiriwe kandi n'intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Fred NYIRINKWAYA, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Aphrodis NKUNDINEZA n'abafatanyabikorwa b'Akarere batandukanye. 

Mu biganiro n'abaturage nyuma y'umuganda, Abayobozi babakanguriye gutanga ibitekerezo byazashyirwa mu Igenamigambi n'imihigo by'Akarere ka Burera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026, kugira isuku umuco, gukora cyane no kunoza umurimo hagamijwe kwiteza imbere. 

Babakanguriye kandi kurwanya ibiza n'isuri bakora ibikorwa birimo gucukura no gusibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu, kuzirika ibisenge no kubaka neza fondasiyo by'inzu zabo, kwitabira gusaba inguzanyo mu bigo by'imari, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira, ibiyobyabwenge, ruswa, magendu, ubusinzi; bakirinda kandi icyabangamira ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda. 

Abo Basenateri basobanuriye abaturage b’Umurenge wa Butaro  bitabiriye umuganda inshingano z'Inteko Ishinga Amategeko.

 

Back