INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE
Ku gicamunsi cy'uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Rukandabyuma, mu Murenge wa Rugengabali muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yababwiye ko iyi gahunda igamije gushimangira ihame ry'umuturage ku isonga aho Abayobozi begera abaturage; bakabamenyesha, kandi bakabasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo; bagakemura ibibazo babagezaho.
Yagize ati:" Mu nteko kandi abaturage bahigira umuco wo kubana neza n’abandi, kwihanganirana, gufashanya, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, indangagaciro yo gukunda Igihugu, guharanira umutekano n’iterambere byacyo. Muri make, inteko ni ishuri ry’abaturage bungukiramo ubumenyi butuma biteza imbere; bagateza n’Igihugu imbere."
Yongeyeho ati:"Mu nteko y’abaturage ni ho umuturage amenyera gahunda za Leta zigamije iterambere rye; ibyo atazi cyangwa adasobanukiwe neza agasobanuza abayobozi. Mu nteko ni ho kandi abaturage bigira ku bandi biteje imbere babikesha kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa muri gahunda za Leta zinyuranye zirimo Gir’Inka Munyarwanda na VUP."
Yakanguriye kandi abatuye ako Kagari kwitabira gahunda za Leta zirimo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, kwirinda kuraza amatungo mu nzu bararamo; kandi bakororera mu biraro.
Ibindi Mukamana yabakanguriye harimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli,kohereza ku ishuri abana bose bageze igihe cyo kwiga n'abasanzwe biga, kurera neza abana babatoza indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurangwa n'isuku; bakirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera.
Ibindi yabakanguriye harimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli,kohereza ku ishuri abana bose bageze igihe cyo kwiga n'abasanzwe biga, kurera neza abana babatoza indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurangwa n'isuku; bakirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera.
Yasabye abayitabiriye kubumbatira umutekano; yakira ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho, kandi akemura ibibazo yagejejweho n'abaturage.