INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE MU MIURENGE WA KINONI
Ku gicamunsi cy'uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Nkumba, mu Murenge wa Kinoni muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yabwiye abatuye ako Kagari ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kurushaho kumenya ibibazo bafite, kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye, icyo zigamije n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yagize ati:" Mu nteko y’abaturage ni ho umuturage amenyera gahunda za Leta zigamije iterambere rye; ibyo atazi cyangwa adasobanukiwe neza agasobanuza abayobozi. Mu nteko ni ho kandi abaturage bigira ku bandi biteje imbere babikesha kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa muri gahunda za Leta zinyuranye zirimo Gir’Inka Munyarwanda na VUP."
Muri icyo kiganiro ababwira kandi ati:" Mu nteko kandi abaturage bahigira umuco wo kubana neza n’abandi, kwihanganirana, gufashanya, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, indangagaciro yo gukunda Igihugu, guharanira umutekano n’iterambere byacyo. Muri make, inteko ni ishuri ry’abaturage bungukiramo ubumenyi butuma biteza imbere; bagateza n’Igihugu imbere."
Umuyobozi w'Akarere yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no kongera ubwizigame, gutangira ku gihe Mituweli, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira; asaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera neza abana.
Yashishikarije kandi abatuye ako Kagari kuboneza urubyaro, kwirinda amakimbirane, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko, kubumbatira Ubumwe n'umutekano, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabyenge, amakimbirane n’ikindi cyose cyaba inzitizi ku iterambere ry’umuryango.
Yabasabye kandi gukurikiza amabwiriza agamije kurwanya ibiza n’isuri bacukura; banasibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu; bakayobora amazi aho atateza ibiza n’ibyago; kandi bakazirika neza ibisenge by'inzu zabo.
Yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n’abaturage; ibitakemukiyeho atanga umurongo w’uburyo bizakemuka n’igihe bigomba kuba byakemutse.