INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA

Ku gicamunsi cya buri wa kabiri w'icyumweru; mu Tugari tugize Akarere ka Burera habera inteko z'abaturage. 

Abagize Komite Ngobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira inteko z’abaturage; bakaganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

 Mu biganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Utugari amaze gusura; byaba muri gahunda y’Inteko z’abaturage, gahunda ya DUHARI KU BWANYU; ndetse na gahunda y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO, abwira abaturage ko Inteko z’abaturage ari ishuri ry’umuturage.

Abibasobanurira agira ati:" Mu nteko y’abaturage ni ho umuturage amenyera gahunda za Leta zigamije iterambere rye; ibyo atazi cyangwa adasobanukiwe neza agasobanuza abayobozi. Mu nteko kandi; abaturage bigira ku bandi biteje imbere babikesha kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa muri gahunda za Leta zinyuranye zirimo Gir’Inka Munyarwanda na VUP."

Muri ibyo biganiro ababwira kandi ati:" Mu nteko kandi abaturage bahigira umuco wo kubana neza n’abandi, kwihanganirana, gufashanya, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, indangagaciro yo gukunda Igihugu, guharanira umutekano n’iterambere byacyo. Muri make, abitabira inteko z’abaturage bahungukira ubumenyi bwatuma umuturage yiteza imbere."

Mu biganiro Abayobozi bagirana n’abaturage mu nteko z’abaturage mu Karere ka Burera; babakangurira kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no kongera ubwizigame, gutangira ku gihe Mituweli, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira no kwibutsa ababyeyi inshingano zabo zo kwita ku burere n’uburezo bw'Abana. 

Bakangurira kandi abaturage kuboneza urubyaro, kwirinda amakimbirane, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko, kubumbatira Ubumwe n'umutekano, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabyenge, amakimbirane n’ikindi cyose cyaba inzitizi ku iterambere ry’umuryango. 

Abayobozi bakangurira na none abaturage bitabiriye inteko z’abaturage gukurikiza amabwiriza agamije kurwanya ibiza; bakibutswa gucukura no gusibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu no kuzirika neza ibisenge by'inzu zabo.

Mu nteko kandi , Abayobozi bakemura ibibazo bagezwaho n’abaturage; ibitakemukiyeho bagatanga umurongo w’uko bizakemuka n’igihe bigomba kuba byakemutse.

 

Back