INTORE Z'INKOMEZABIGWI ZASABWE KUGIRA URUHARE MU BUKANGURAMBAGA KU KWITABIRA GAHUNDA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE MURI RUSANGE
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabisabye Intore z'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12/2024 zatumwe ku Rugerero rudaciye ingando ruzamara ukwezi n’igice kugira uruhare mu bukangurambaga ku kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange.
Yabisabye urwo rubyiruko rusoje amashuri yisumbuye mu nama yabaye nyuma y’umuganda wabereye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabali aho abawitabiriye bacukuwe amafose mu rwego rwo kurwanya isuri.
Yagize ati:" Muri imbaraga n’amaboko by’Igihugu. Imbaraga zanyu; zaba iz’umubiri ndetse n’ubumenyi zikwiriye gufasha Igihugu mu gutuma gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange zishyirwa mu bikorwa; bityo umuturage arusheho gutera imbere; muzirikana ko iyo umuturage ateye imbere, Igihugu na cyo gitera imbere."
Guverineri Mugabowagahunde yagize kandi ati:" Murasabwa kugira uruhare mu bukangurambaga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo isuku n’isukura, gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), kurwanya imirire mibi n’igwingira, amakimbirane, kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi."
Yasabye ababyeyi kohereza ku ishuri abana bose biga; hakabaho kandi ubufatanye hagati y'inzego zose mu kurwanya ikibazo cy'abana basiba n'abata ishuri.
Mu byo Intore zizakora mu Rugerero rudaciye ingando harimo kubakira abatishoboye inzu n'ubwiherero (batabifite cyangwa abafite ibishaje), gusobanurira abaturage gahunda za Leta zitandukanye zigamije imibereho myiza yabo n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.




