ISUKU NI ISOKO Y’UBUZIMA BWIZA N’ITERAMBERE; TUYIGIRE UMUCO: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Utugari twa Nyangwe na Buramba, mu Murenge wa Gahunga bitabiriye inteko yabereye muri Nyangwe ku gucamunsi cy’uyu wa kabiri yababwiye ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza n’iterambere; abasaba kuyigira umuco.
Yababwiye ko umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera ku buryo hari abahitanwa n’izo ndwara, kandi ko ibyo bidindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire atanga amafaranga yakabaye akoreshwa mu bindi bimuteza imbere.
Yagize ati:"Kugira ngo umuntu abe afite isuku agomba kwiyuhagira umubiri wose nibura rimwe ku munsi, koza amenyo nibura kabiri ku munsi hakoreshejwe uburoso n’umuti w’amenyo, kugira isuku y’umusatsi, kugira isuku y’inzara, gukaraba intoki mbere yo gutegura no gufata amafunguro, mbere yo kugaburira no konsa umwana, nyuma yo kuva ku musarane, nyuma yo guhanagura umwana, nyuma yo gukora mu myanda cyangwa igihe cyose intoki zanduye, kwambara imyenda y’imbere n’iyinyuma imeshe, kwambara inkweto zifite isuku no kuryama heza kandi hafite isuku."
Yababwiye ko urugo rurangwamo isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu (6) aho bishoboka bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda, kwirinda ko amatungo ararana n’abantu, gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe, kutamena imyanda muri ruhurura, kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa, kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo, kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu Mijyi.
Yongeyeho ko rugomba kandi kugira igikoni gifite isuku, kugira uburyo bwo kumutsa amasahani, kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune, gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi, gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo, gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura, ku bagifite, nibura rimwe mu mezi atandatu, ingo zo mu Mujyi zikaba zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara.
Iyo nteko yitabiriwe na Honorable Senateri Uwera Pélagie wasobanuriye abaturage bayitabiriye inshingano z'Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe zombi), Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Burera, Ndagijimana Déo na Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, Chief Inspector of Police (CIP) Rutayisire Johnson.