ISUKU NI ISOKO Y’UBUZIMA BWIZA; TUGIRE ISUKU UMUCO: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yagiranye n’abatabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo yababwiye ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza; abasaba kugira isuku umuco.

Yabakanguriye kugira isuku ku mubiri, isuku y’imyambaro, isuku mu kanwa, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu benshi nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; bakarangwa kandi n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa.

Yababwiye ingaruka zo kutagira isuku ihagije agira ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera ku buryo hari abahitanwa n’izo ndwara n’izindi ntarondoye; ibyo bikaba bidindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire atanga amafaranga yakabaye akoreshwa mu bindi bimuteza imbere."

Mwanangu yasabye kandi abitabiriye inteko kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.

Ibindi biri muri aya mabwiriza yabasabye gushyira mu bikorwa no kubahiriza harimo ko aho gucururiza inyama n'amafi hagomba kuba hatabangamiye ubuzima bw'abandi bacuruzi kandi hari umuriro n'amazi. Gutunganya amafi n'inyama bikaba bigomba gukorerwa ahateganyijwe n'ubuyobozi bw'isoko, hubakiye n'amakaro; kandi buri mucuruzi w'inyama cyangwa amafi agomba kugira icyuma cyabugenewe cyo gukonjesha; kandi ko hagomba gucuruzwa inyama zipimye; abakozi bagomba kugira imyenda y'akazi (ingofero, itaburiya na bote by'umweru), bagapimwa indwara zanduza buri mezi 3, kugira igikoresho gikoze muri plasitiki cyangwa icyuma bipfundikirwa agomba kujugunyamo ibisigazwa by’inyama. Ushaka gukora ubucuruzi bwa resitora akaba agomba kuba afite icyemezo cy'Ubuyobozi bw'Umurenge ahabwa ari uko yubahirije ibyanditswe mu mabwiriza ya Leta agenga ishingwa rya resitora.

Kugira kandi ngo ubucuruzi bw'akabari bubeho, hagomba gusabwa icyemezo gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge; inzu ikorerwamo nk'ubunywero igomba kuba idatuwemo n'umuryango kireka gusa umuntu ucunga ubucuruzi buhakorerwa; kkandi ko igomba kuba yitaruye amazu atuwemo n'abaturage; kandi ko akabari kagomba kugira aho kunywera hahagije kandi hari ameza n'intebe n’aho kubika ibirahure hafite isuku; ubwiherero bw'abagabo, ubw'abagore ndetse n'ubw'abafite ubumuga n'aho gukarabira hitaruye.

Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye abitabiriye inteko ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabyenge; abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku amakuru y'ababikora.

Back