ISUKU N’ISUKURA: MENYA IBYO URUGO RUFITE ISUKU RUGOMBA KUBA RWUJUJE
Urugo rufite isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda.
Rugomba kwirinda kuraza amatungo mu nzu abantu bararamo, gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe, kutamena imyanda muri ruhurura, kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa, kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo.
Rugomba kandi kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu Mijyi, kugira igikoni gifite isuku, kugira uburyo bwo kumutsa amasahani, kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune, gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi.
Urugo rufite isuku rugomba kandi gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo, gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura ku bagifite nibura rimwe mu mezi atandatu; ingo zo mu Mujyi zikaba zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara.
ISUKU TUYIGIRE UMUCO