ISUKU TUYIGIRE UMUCO: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu gikorwa cyo kugenzura uko isuku n’isukura bimeze mu Karere cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 06 Mutarama 2026; abaturage bakanguriwe kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; kandi bakarangwa n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa.
Muri icyo gikorwa hagenzuwe uko isuku imeze muri santere z’ubucuruzi, muri resitora, utubari, ibiro, inzira z’imigenderano, zimwe mu nzu zituwemo, bimwe mu bigo by’amashuri n’ahandi hanyuranye; abasanzwe badafite isuku ihagije babwirwa ibyo bakora; cyangwa ibyo banoza kugira ngo bagire isuku ihagije.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yari muri ubwo bugenzuzi mu Murenge wa Butaro yabwiye abo itsinda yari ayoboye ryasuye n’abo bahasanze ingaruka zo kutagira isuku ihagije agira ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera. Isuku nkeya idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."
Yabasabye kugira isuku umuco; bakagira isuku ku mubiri, bakambara imyenda imeshe, inzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo zikarangwamo isuku, bakoza mu kanwa, bakarangwa n’isuku aho bagenda, abasaba kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku n’isukura.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagenzuye uko isuku yifashe mu Murenge wa Kivuye; naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile yagenzuye uko yifashe mu Murenge wa Cyanika.