ITSINDA RIYOBOWE N’UMUYOBOZI W’AKARERE RYAKOZE URUGENDOSHURI MU NTARA Y’I BURASIRASUBA KU MIKORERE N’IMIKORESHEREZE Y’ICYUMBA NTANGAMAKURU

Itsinda riyobowe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ryakoze urugendoshuri mu Ntara y’i Burasirazuba aho ryasuye Ibiro by’iyo Ntara aho abarigize bakiriwe na Guverineri w’iyi Ntara, Pudence Rubingisa, Akarere ka Gatsibo aho bakiriwe n’Umuyobozi wako, Gasana Richard n’Akarere ka Rwamagara aho bakiriwe n’Umuyobozi wako, Mbonyumuvunyi Radjab aho basuye Icyumba Ntaramakuru (Digital Information Center) cy’izo nzego basuye; basobanurirwa imikorere n’imikoreshereze yacyo.

Mu bagize iryo tsinda harimo Perezida w'Inama Njyanama y’Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere, Muhorana Edouard, Ndayisaba Thomas Albert wari uhagarariye umufatanyabikorwa Inshuti Mu Buzima (Parthers In Health) na bamwe mu bakozi b’Akarere.  

Muri uru rugendoshuri basuye kandi itsinda ry'izo nzego rishinzwe gukemura ibibazo by'Abaturage (SDT); bareba imikorere yaryo n'uburyo rifasha kumva, gusesengura no gukemura ibibazo by'abaturage. 

Ejo ku wa gatatu; abagize iryo basuye icyumba cy’Akarere ka Gatsibo; naho kuri uyu munsi wa nyuma w’urwo rugendoshuri muri iyi Ntara basuye icyumba cy’Intara y’i Burasirazura n’icy’Akarere ka Rwamagana.

Nyuma yo guhabwa ikaze n’Abayobozi b’Inzego basuye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagaragaje intego y’urwo rugendoshuri agira ati:"Twaje kwigira ku mikorere n’imikoreshereze y’Icyumba Ntangamakuru cy’Intara y’i Burasirazuba, icy’Akarere ka Rwamagana n’icy’Akarere ka Gatsibo."

Yagize kandi ati:"Twasanze icyo cyumba gikora neza ku buryo twacyigiyeho byinshi. Nituva hano tuzashyiraho bene iki cyumba kizadufasha kuzuza inshingano zacu mu byerekeye imihigo, igenamigambi, umutekano, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo by’abaturage."

Back