ITSINDA RY’ABAKOZI B’AKARERE KA BURERA BASUYE AKARERE KA HUYE MU GIKORWA CYO KWIGIRANAHO MU BIJYANYE N'ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO, IMITANGIRE YA SERIVISI N’IBINDI BINYURANYE
Uyu munsi, itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ryasuye Akarere ka Huye aho mu minsi ibiri bazahamara bazasangizwa uko Akarere ka Huye gashyira mu bikorwa imihigo, uko bacunga umutungo wa Leta, imitangire ya serivisi no kongera imisoro n'amahoro.
Iryo tsinda rigizwe n'Umuyobozi w'Akarere, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Abayobozi ba Komisiyo z'Inama Njyanama y'Akarere, uhagarariye Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, itsinda ry'abakozi ba GIZ/Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge uhagarariye abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge , Abayobozi b'Amashami n'abandi bakozi banyuranye.
Itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange wari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Huye n'abandi bakozi ku rwego rw'ako Karere.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera yagaragaje intego y'iki gikorwa cyo kwigiranaho agira ati:" Akarere ka Huye kabaye Indashyikirwa mu bintu binyuranye mu myaka ishize harimo imitangire ya serivisi, serivisi z'ubutaka, gukusanya imisoro n'amahoro n'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo. Ni muri urwo rwego twaje kubigiraho kugira ngo turusheho kubikora neza nk'uko namwe hari ibyo mwatwigiraho hagamijwe iterambere ry'umuturage n'iterambere ry'Igihugu muri rusange."
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange n'itsinda ry'abakozi bari kumwe basangije itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera uko bashyira mu bikorwa imihigo, uko batanga serivisi, uko bacunga umutungo wa Leta n'uko bazamura ingano y'imisoro n'amahoro byinjizwa mu Karere.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera yashimye Umuyobozi w'Akarere ka Huye n'itsinda ry'abakozi bari kumwe ku byo basangije itsinda ryaturutse mu Karere ka Burera.