ITSINDA RY’ABANTU 150 RIGIZWE N’IBYICIRO BITANDUKANYE MU KARERE BASUYE INGORO Y'AMATEKA Y'URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU

Uyu munsi,Itsinda ry'Abantu 150 rigizwe n'Abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw'Akarere,Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abahagarariye ibindi Byiciro mu Karere birimo Urwego rw'Abikorera, Imiryango ishingiye ku Myemerere, IBUKA, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko,Abakozi b'Umurenge wa Cyeru,Abarimu n'Abanyeshuri bahagarariye abandi mu Bigo bibarizwa muri uyu Murenge basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu ibarizwa i Kigali ku Inteko Ishinga Amategeko /Kimihurura.

Abagize iri Tsinda bahageze bakiriwe n'umwe mu Bakozi bayo wabayoboye mu Nyubako yayo aho yagendaga abasobanurira Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uko izahoze ari Ingabo za RPF/INKOTANYI zayihagaritse.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal yagejeje ku bagize iri Tsinda yagize ati:"Mumfashe gushimira Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME wari Umuyobozi w’izahoze ari Ingabo za RPF/Inkotanyi zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mumfashe kandi tumushimire ku bw’Umutekano Igihugu gifite, gahunda ze nziza z’Iterambere, Politiki ye Nziza n’Imiyoborere ye myiza; byo musingi w’Iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi."

Yabasabye gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho nyuma y’Imyaka 28 kimaze kibohowe, gutoza Abato kwimana u Rwanda no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Ibyaha bifitanye isano na yo

ANDI MAFOTO YARANZE IGIKORWA CY'ISURA RY'INGORO:

Back