ITSINDA RY'ABANTU 340 BATURUTSE MU MURENGE WA RUGARAMA BASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA COMMUNE ROUGE

Kuri uyu wa gatatu, itsinda ry'abantu 340 rigizwe n'Abayobozi mu Murenge wa Rugarama n'abaturage bahagarariye abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Commune rouge mu Karere ka Rubavu aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'amateka yerekeye urwo Rwibutso; bakaba bari bayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo Murenge, Ingabire Samuel.

Bahageze; abagize iryo tsinda bakiriwe n’umukozi ushinzwe urwo Rwibutso; wabasobanuriye amateka yerekeye urwo Rwibutso; abereka ibice birugize n’uko amateka arwerekeye abungabunzwe.

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; bashyira kandi indabyo aho ku Rwibutso mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside.

Avuga ku mpamvu yo gusura urwo Rwibutso, Ingabire yagize ati:"Gusura uru Rwibutso biri muri gahunda y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ijana. Bituma turushaho kumenya; cyane cyane urubyiruko uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe, ingaruka zayo n’aho Igihugu kigeze mu rugendo rwo kwiyubaka; bityo bidufashe kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yasabye abagize iryo tsinda kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikindi cyose cyabangamira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Abagize iryo tsinda basabwe kandi kwirinda no gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ipfobya n'ihakana rya Jenoside n'ibindi byabangamira Ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Back