MU BIGO BY’AMASHURI HABAYE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa kabiri, mu bigo by'amashuri byo muri aka Karere habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku ngingo igira iti:"Twibuke Twiyubaka."
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abanyeshuri n'abarezi ba Ecole Secondaire de Kirambo muri iki gikorwa cyabereye muri iri shuri ryo mu Murenge wa Cyeru aho yakiriwe n'Umuyobozi waryo, Ndababonye Fulgence; naho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yifatanyije n'abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya APAPEDUC/Bungwe muri iki gikorwa cyabereye muri iri shuri riri mu Murenge wa Bungwe.
Mu byaranze iki gikorwa harimo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ruri mu Murenge wa Rugarama no ku Rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Rusarabuye mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye, ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma y'Ubukoloni; uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe,uko yashyizwe mu bikorwa,uko yahagaritswe, ingaruka zayo n'aho Igihugu kigeze mu rugendo rwo kwiyubaka cyatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere.
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:" Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa politiki w’imitegekere y’Igihugu."
Yakomeje agira ati:"Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa Umuryango w’Abibumbye ubizi, uhitamo kurebera ntiwagira icyo ukora. Yahagaritswe n’izahoze ari ingabo za FPR-INKOTANYI muri Nyakanga 1994, zanagize uruhare mu kurokora Abatutsi babaga bataricwa."
Yagize kandi ati:"Abanyarwanda twiyemeje guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ashaririye yaranze igihugu, dukwiye kwigiraho kugira ngo adufashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri yasenye umuryango Nyarwanda. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni isomo Abanyarwanda twigiyeho ko ubumwe bwacu buruta ibyadutanya uko byaba bimeze kose. Amahanga na yo akwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo dushyize hamwe hubakwe ejo heza h’abatuye Isi."
Umuyobozi w'Akarere yasabye abanyeshuri n'abarezi ba Ecole Secondaire de Kirambo kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ikindi cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda.
Ikiganiro kirambuye ku mateka y'u Rwanda n'amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: file:///C:/Users/BURERA%20DISTRICT/Downloads/KWIBUKA31_IKIGANIRO%2021-3-%202025.pdf .