KU BIRO BY’AKARERE HABEREYE INAMA ISANZWE Y'INAMA NJYANAMA Y'AKARERE ISOZA IGIHEMBWE CYA III
Uyu munsi, ku Biro by'Akarere habereye inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere isoza igihembwe cya III (2024-2025). Inama yayobowe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste.
Abitabiriye inama basuzumye; banemeza inyandikomvugo y'Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere yabaye tariki 22/12/2024; basuzuma n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe muri iyo nama.
Basuzumye kandi raporo y'inama ya Biro yaguye y'Inama Njyanama y'Akarere y'igihembwe cya III (2024-2025).
Bashyize kandi Umujyanama mushya muri Komisiyo y'Inama Njyanama. Bagejejweho; kandi bemeza raporo y'inama ya Komite Ngenzuzi y'Inama Njyanama y'Akarere yo ku wa 20/03/2025.
Na none kandi abitabiriye inama basuzumye, banemeza Politiki n'uburyo bwo gukumira ibyateza ingorane mu Karere muri 2024-2029.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere guharanira kuzuza inshingano zabo agira ati: "Buri wese; muri Komisiyo abarizwamo, akwiriye guharanira ko Inama Njyanama y’Akarere ishyira mu bikorwa inshingano zayo hashyirwa imbaraga mu kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego mu Karere."
Yasoje inama ashimira Abajyanama bayitabiriye; abasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe ndetse n’inama zatanzwe.