KU BIRO BY’AKARERE HABEREYE INAMA MPUZABIKORWA Y'AKARERE
Uyu munsi tariki 18 Kamena 2024, ku biro by'Akarere ka Burera bahereye inama mpuzabikorwa y'Akarere yayobowe n’Umuyobozi wako, MUKAMANA Soline.
Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, akaba n’Umushyitsi mukuru, Amakuru b’Imidugudu igize Akarere ka Burera uko ari magana atanu na mirongo irindwi (570), Abayobozi b’Utugali, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi batumirwa mu by’iciro binyuranye.


Abitabiriye inama barebeye hamwe aho Akarere kageze mu iterambere ry’abaturage, aho gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bigeze, gukemura ibibazo by’abaturage, uruhare rw’umuturage mu kubungabunga umutekano, imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umuturage n’uburyo bwo kuzikemura.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abitabiriye inama bafashe ingamba zo kurushaho gufasha umuturage kwiteza imbere n’Akarere muri rusange.
Muri yi nama hahembwe ibyiciro binyuranye kuva ku Mudugudu byitwaye neza kurusha abandi muri gahunda za Leta zinyuranye.



Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yabwiye abitabiriye inama ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusuzuma aho gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe ngo ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bikemuke; kandi ko ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’Akarere.
Yagize ati:"Abari muri iyi nama ndetse n’abatayitabiriye ku mpamvu zinyuranye; ndabasaba guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo turusheho gufatanya gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage; kandi twese dufatanyije nta cyatunanira."
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana yashimye abitabiriye inama, abasaba kurushaho gufatanya; hazirikanwa ko gushyira inyungu z’umuturage n’Igihugu bigomba kuza ku isonga.
