KU BIRO BY’AKARERE HABEREYE INAMA YAFATIWEMO IMYANZURO IGANISHA KU KUNOZA IMITANGIRE YA SERIVISI ZIJYANYE N'UBUTAKA
Kuri uyu wa mbere tariki 05 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Abayobozi b'Akarere bungirije n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bakoranye inama n'abakozi bafite mu nshingano serivisi zijyanye n'ubutaka, ibikorwaremezo n'imiturire bakorera ku rwego rw'Akarere n'Imirenge yabereye ku biro by'Akarere aho bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo serivisi zijyanye n'ubutaka zirusheho gutangwa neza.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abakozi bitabiriye inama ati:"Umubare minini w’abaturage b’Akarere ka Burera ni abahinzi; ibyo bituma havuka ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka. Kubikemura mu buryo burambye kandi bwiza ni uguhera ku gukemura ibitera ibyo bibazo birimo amakimbirane aterwa ahanini n’imyumvire iri hasi aho usanga umuntu akoresha amafaranga menshi n’igihe kinini aburana ikintu kitanganya agaciro n’ibyo yashoye mu rubanza; akabikora gusa kugira ngo yumvishe uwo baburana. Mukwiriye kwigisha abaturage bakareka iyo myumvire ibatera ibihombo, inabatera kugirana amakimbirane."
Yabasabye gukemura ku gihe ibibazo bagezwaho n’abaturage; bakirinda kubasiragiza, niba muri dosiye y’umuturage hari ikiburamo cyangwa ibiburamo bakabimumenyesha ku gihe, bakanamubwira uko n’aho yabibona.
Abitabiriye inama bafashe imyanzuro igamije kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zijyanye n’ubutaka, Umuyobozi w’Akarere abasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.